skol
fortebet

Clement avuga iki ku itandukana rya Platini na Diane yasigiye igifunguzo

Yanditswe: Monday 09, Jan 2017

Sponsored Ad

Clement Ishimwe washakanye na Ingabire Butera Jeanne d’Arc [Knowless], atangaza ko itandukana rya Platini na Diane bitakuyeho ko Platini yamusigiye igufunguzo. Anavuga ko yiteguye kureba ishingano za Platini zo gukoresha neza igifunguzo yamusigiye.
Clement avuga ko igifunguzo atagisigiye Diane ahubwo ko yagisiye Platini Nemeye wo muri Dream Boys cyane ko nta mukobwa usigirwa igifunguzo bityo akaba yizeye neza ko Platini azirikana isezerano yagiranye na Clement ku munsi w’ubukwe bwe na (...)

Sponsored Ad

Clement Ishimwe washakanye na Ingabire Butera Jeanne d’Arc [Knowless], atangaza ko itandukana rya Platini na Diane bitakuyeho ko Platini yamusigiye igufunguzo. Anavuga ko yiteguye kureba ishingano za Platini zo gukoresha neza igifunguzo yamusigiye.

Clement avuga ko igifunguzo atagisigiye Diane ahubwo ko yagisiye Platini Nemeye wo muri Dream Boys cyane ko nta mukobwa usigirwa igifunguzo bityo akaba yizeye neza ko Platini azirikana isezerano yagiranye na Clement ku munsi w’ubukwe bwe na Knowless ubwo yamwibutsaga ko nawe imyaka iri kumusiga.

Itandukana rya Platini na Diane byatyaje ikaruma y’itangazamakuru birandikwa, biravugwa.Imyaka ine yari yirenze aba bombi baba mu rukundo ruzira uburyarya dore ko batangiye gukunda mu 2013 mu ibanga rikomeye. Amagambo aryoheye amatwi buri wese ariyo yifuza kumva ku mpande zombi.

Clement avuga ko yizeye ibyo Platini azamwereka mu minsi iri imbere

Imishinga y’ubukwe yari hafi kuko mu 2018 ari bwo bwagombaga gutaha, bivugwa ko ubukwe bwatinze kubera ko Platini yari agitekereje ko uyu mukobwa asoza amashuli dore ko na Platini yatangiye kubaka inzu.

Diane Ingabire wihebeye Platini, yatangiye ashyira amazina ye kuri Facebook yitwa ’Nemeye Diane’ yabonye bidahagije anabishyira ku mubiri we [Tatuwage] yandika izina ’Nemeye’.

Iyi foto yafatiwe mu bukwe bwa Knowless na Clement ubwo aba bombi babwirwaga ko aribo basigiwe igifunguzo

Uyu mukobwa yanabaye uwa mbere mu kwerekana ko yahindutse ndetse ko yiboneye umukunzi mushya witwa ’Rutayisire Fiston’ ubarizwa muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Amakuru agera ku Umuryango.rw anavuga ko kuva muri Gicurasi aba bombi batacanaga uwaka nyuma y’uko Platini atahuye ko uyu mukobwa yaba amuca inyuma, byaje no kubyara inganzo idasaza kuri Dream Boys ’uzahahe uronke’.

Platini ngo ibye abikora Bucece. Clement Ishimwe uherutse gukora ubukwe n’umutambukanyi we Knowless, muri Nzeli ,mu 2016 avuga ko yasigiye igifunguzo Platini atari Diane yagisigiye ariko ko atitaye ku gihe bizamara Platini afite icyo gifunguzo.

Ishimwe yabwiye Radio Salus binyuza mu kiganiro ’Salus Relax’ ko adatewe ubwoba n’igifunguzo cye yahaye Platini kubera ko yamaze gutandukana n’umukunzi cyane ko atakibahaye bombi.

Yagize ati " Ntabwo ntewe ubwoba n’igifunguzo nahaye Platini...ntabwo nabahaye bombi icyo gifunguzo. Ubusanzwe igifunguzo ugiha umugabio nabwo ari umugore ugiha."

Arongera ati " Kandi Platini ndamuzi ni umuntu w’umugabo azakora igikwiye kandi ndabimwubahira."

Umunyamakuru yabajije Clement niba adatewe ubwoba n’igihe iki gifunguzo Platini ashobora kuzakimarana ataratangaza itariki y’ubukwe cyangwa ngo abereke umugeni.Clement yasubije ko ikibazo atari igihe yakimarana kuko hari benshi bagiye bahabwa igifunguzo bakamirana igihe kinini.

Aho yagize ati " Ikibazo si igihe azakimana kuko nta gihe ntarengwa uba ufite..Hari abakimpaye ndatinda gutangaza ubukwe ariko byarangiye nyikoresheje icyo nagomba kwerekana gikwiye mu gihe nyacyo."

Kugeza ubu, byakugora kuvugisha Platini kuri Telefone ye kuko witabwa n’ukubwira ko wibeshye nimero. Diane Ingabire we arakwitaba aka kubwira byose ariko wamubwira ko uri umunyamakuru ushaka kumufata ijwi aka kubwira ko uwo mwavuganaga atari we wibeshye nimero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa