skol
fortebet

CP Kabera yihanganishije umuryango wa The Ben wagize ibyago

Yanditswe: Wednesday 23, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yihanganishije umuryango wa The Ben mu muhango wo kurara ikiriyo aho uyu mubyeyi yari atuye.

Sponsored Ad

Ubwo bari muri uwo muhango CP John Bosco Kabera yagize ati" Tubafashe mu mugongo kandi twagira ngo tubabwire ko twifatanije namwe muri ibi bihe by’akababaro, birababaje cyane kubura umubyeyi kandi wamwigiragaho ibintu byinshi kandi byiza harimo indangagaciro, yaba gukora cyane, yaba ari ukwitanga, mbese muri make umubyeyi aba ari umuntu w’ingenzi cyane, rero bikababaza iyo wamubuze kandi wamwigiragaho ibyo byose.

Tukaba tubafashe mu mugongo rero mukomeze mwihangane niko bigenda kandi tumusabiye ku Mana kugira ngo izamwakire mu bayo, murakoze cyane".

Cp John Bosco Kabera yihanganishije umuryango wa The Ben mu bihe barimo
Muri uyu muhango Umubyeyi wa The Ben (Nyina) nawe yashimye abamutabaye muri iki gihe. Ashima Itorero n’abandi.Yavuze ko yashakanye n’umugabo we afite imyaka 20 n’aho umugabo we yavutse mu 1960.Avuga ko muri iyi myaka yose bahuye n’ibikomeretsa umutima ‘ariko Imana yarahabaye’.

Yasabiye umugisha umugabo watumye ‘mba umubyeyi.Avuga ko babyaranye abana batandatu. Ati ‘Imana Ishimwe ko yanshoboje kurera.”

Ni umuhango wo kurara ikiriyo wabaye kuri uyu wa Kabiri nyuma y’uko uyu mubyeyi yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa