skol
fortebet

Cyusa Ibrahim yaciye amarenga y’urukundo rwe na Nyirasenge wa Miss Naomie[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 28, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi w’indirimbo za Gakondo Cyusa Ibarahim yasobanuye amashusho aherutse gushyira ku mbunga nkoranyambaga ze atera imitoma umukobwa witwa Jeanine akaba Nyirasenge wa Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, benshi bakekaga ko bari mu munyenga w’urukundo mu ibanga.

Sponsored Ad

Umuhanzi Cyusa Ibrahim uririmba indirimbo zagakondo by’umwihariko mu bukwe butandukanye asusurutsa anaremera abageni ibihe byabo by’amateka mu ndirimbo zinyuranye n’ijwi rikundwa n’abatari bacye, mu minsi yashize hari hakwirakwiye inkuru y’uko yaba ari mu rukundo na Nyirasenge wa Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020.

Byazamuwe n’amafoto yaherecyesheje amagambo y’imitoma agira ati:”Uwo amaso areba ntahumbye; uwanjye.” Ndetse n’amashusho ari kuririmbira uyu mwari indirimbo yitwa ‘Marebe’ yabiciye bigacika kubera ibiyivugwamo bijyanye n’urukundo no gutakagiza umukobwa.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv Cyusa yahamije ko kugeza ubu ntaruhari ariko kandi kuri we ari inshuti nyanshuti. Yagize ati: ”Ni inshuti yanjye, ni inshuti isanzwe, njyewe nkunda iyo nungutse inshuti kurusha amafaranga.”

Yongeraho ati:”Ni nshuti nziza kandi inshuti nyanshuti.” Ariko na none Cyusa yagobetsemo ijambo rivuga ko n’ubwo bitaraba ibyo gukundana wenda bishobora kuzaza, agira ati:”Wenda ibyo banditse bishobora kuzaza ariko kugeza magingo aya ni inshuti yanjye.” Ibi byaciye amarenga y’urukundo rw’ibanga atashatse gutangaza.

Cyusa Ibrahim ufite indirimbo nshya yitwa ’Ndabyanze’ icyebura urubyiruko


Jeanine Noach inshuti nyanshuti ya Cyusa Ibrahim n’ubwo hari havuzwe urukundo hagati yabo bombi

Ibitekerezo

  • uziko ari umu maman ufite abana bajya kungana na cyusa murabeshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa