skol
fortebet

Danny Vumbi utazitabira PGGSS ya 7 kubera imyaka asanga ikwiye guhindurirwa izina

Yanditswe: Sunday 12, Mar 2017

Sponsored Ad

Danny Vumbi wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Ni danger’ asanga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rikwiye guhindurirwa izina kubera ko risigaye rishingira ku myaka umuhanzi afite.
Mu minsi ishize nibwo kampani itegura irushanwa rya PGGSS, EAP yatangaje ibizagenderwaho mu gutora abazitabira iryo rushanwa aho bashyizemo ingingo ivuga ko umuhanzi ugomba kwitabira iryo rushanwa agomba kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 35.
Iyo ngingo ni imwe mu mpinduka zigaragara muri iryo rushanwa (...)

Sponsored Ad

Danny Vumbi wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Ni danger’ asanga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rikwiye guhindurirwa izina kubera ko risigaye rishingira ku myaka umuhanzi afite.

Mu minsi ishize nibwo kampani itegura irushanwa rya PGGSS, EAP yatangaje ibizagenderwaho mu gutora abazitabira iryo rushanwa aho bashyizemo ingingo ivuga ko umuhanzi ugomba kwitabira iryo rushanwa agomba kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 35.

Iyo ngingo ni imwe mu mpinduka zigaragara muri iryo rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 7. Mu maso ya bamwe iyo mpinduka izafasha umuziki nyarwanda gutera imbere gusa kurundi ruhande hari abavuga ko izawusubiza inyuma.

Umuhanzi Danny Vumbi ni umwe mu bataranyuzwe n’ iyo ngingo yo gutoranya abazitabira iryo rushanwa hagendewe ku myaka y’ umuhanzi. Mu kiganiro yahaye Radio 10 yagaragaje ko gutora umuhanzi w’ ikirangirire kurusha abandi bidakwiye gushingira ku myaka afite kuko umuhanzi ashobora kuba ikirangirire akuze.

Yagize ati “Kuba Super Star ntabwo bishingira ku myaka umuntu afite, dushobora kugira gutya tukabona Samputu araje akoze indirimbo zirakunze cyane icyo gihe yaba abaye Super Star

Yakomeje agira “Kwamamara ntabwo bishingira ku myaka. Ahantu nabonye batora umuhanzi bashingiye ku mwaka ni mu irushanwa ryo kuvumbura impano ‘Talent detection’, naho Primus Guma Guma Super Star ni umuhanzi w’ icyamamaze umuntu ashobora kuba icyamamare akuze. Ari aho mu marushanwa yo gutoranya ibyamamare bagiye bagendera ku mwaka ushobora gusanga nta numwe ujemo cyangwa ukabona hajemo bake”

Ubuyobozi bwa EAP butangaza ko kuba harashyizwemo ingingo y’ imyaka mu gutoranya abazitabira iryo rushanwa bigamije guteza imbere abahanzi bakiri bato mu myaka.

Uwo muhanzi asanga ubwo iryo rushanwa icyo rigamije ari uguhitamo umuhanzi w’ icyamamare kurusha abandi ukiri muto rikwiye guhindura izina.

Yagize ati “Niba icyo bashaka ari ugutora umuhanzi w’ icyamamare kurusha abandi ariko ukirimo muto barihindurira izina wenda bakaryita Primus Guma Guma young Super”

Uretse iyo ngingo y’ uko umuhanzi ugomba kwitabira iryo rushanwa agomba kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 35 izindi mpinduka zagaragaye uyu mwaka ni uko hazakorwa ibitaramo bitanu gusa aho kuba 17 nk’ uko byari bisanzwe, ikindi ni uko abahanzi 10 bazitabira iryo rushanwa batoranyijwe n’ ibitangazamakuru aho kuba umunyamakuru umwe mu gitangazamakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa