skol
fortebet

Danny Vumbi yahishuye ibihangano yabujijwe na Nyina ubwo bamushyinguraga

Yanditswe: Thursday 30, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Danny Vumbi yahishuye ko umubyeyi we yari yaramusaye guhagarika kuririmba indirimbo zirimo urupfu aboneraho no kuvuga icyahitanye umubyeyi we benshi bitiranyije n’amarozi.

Sponsored Ad

Danny Vumbi ibi yabivuze mu muhango wo guherekeza umubyeyi we uherutse kwitaba Imana kuwa 28 Kamena 2022 ubwo yikubitaga hasi ariko bikarangira atabashije kongera kubyuka.

Ubwo Danny Vumbi yari ahawe ijambo ubwo bari mu muhango wo guherekeza uyu mubyeyi wabaye kuri uyu wa 29 Kamena 2022 mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Kabatwa ari naho yari atuye.

Danny Vumbi yavuze ko umubyeyi we yari yarigeze kumusaba guhagarika kuririmbo indirimbo zirimo urupfu ati"Nasohoye indirimbo nise wabigenza ute, arampamagara arambwira ati biriya ni ibiki wakoze, namubwiye ko ari ubuhanzi ariko arambwira ngo urupfu rurababaza byaba byiza utongeye kururirimba.”

Uyu muhanzi yaboneyeho gusobanura urupfu rw’umubyeyi we kugirango hatagira abarwitiranya n’amarozi nkuko byari byatangiye guhwihwisa kuri uwo musozi.

Mu butumwa yatanze yagize ati"Hari abantu bamwe na bamwe umuntu yagiye anyuraho bavuga ngo kuba hano hari abantu benshi buriya nabamugiriye nabi barimo.”

Akomeza aagira ati"Mu myaka ibiri ishize mama yarwaye indwara y’umutima turamuvuza aroroherwa, ariko hari imiti yagombaga kujya afata […] kuba rero yarikubise hasi ntabyuke, rwose nta marozi arimo, ni indwara yari amaranye igihe kirekire hatagira rwose uwo babeshyera.”

Umubyeyi wa Danny Vumbi yaherekejwe n’abantu benshi cyane barimo n’ibyamamare bya hano mu Rwanda birimo Bruce Melodie,Element,Mico The Best,ubuyobozi bwa KIKAC Music ndetse n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa