skol
fortebet

Ezee Darling wamenyekanye mu ndirimbo “Please Me" yishimiye ko se yarokotse impanuka yagonzemo Sofia [Amafoto]

Yanditswe: Wednesday 12, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa wamamaye mu ndirimbo “Please Me” ya Juno Kizigenza Kayugi Eunice Musabe wamenyekanye ku izina rya Ezee Darling yifashije indirimbo ya Aline Gahongayire ashimira Imana yarinze se umubyara wakoze impanuka akagonga Sofia kumunsi wejo hashize. Iyi Manuka yabaye ku gicamunsi cy’umunsi w’ejo tariki ya 11 Mutarama 2022 , ibera mu Karere ka Kicukiro, habereye impanuka ya Toyota Land Cruiser yataye umuhanda ikagonga Camera yo ku muhanda izwi nka Sofia, ishinzwe gukurikirana iyubahirizwa (...)

Sponsored Ad

Umukobwa wamamaye mu ndirimbo “Please Me” ya Juno Kizigenza Kayugi Eunice Musabe wamenyekanye ku izina rya Ezee Darling yifashije indirimbo ya Aline Gahongayire ashimira Imana yarinze se umubyara wakoze impanuka akagonga Sofia kumunsi wejo hashize.

Iyi Manuka yabaye ku gicamunsi cy’umunsi w’ejo tariki ya 11 Mutarama 2022 , ibera mu Karere ka Kicukiro, habereye impanuka ya Toyota Land Cruiser yataye umuhanda ikagonga Camera yo ku muhanda izwi nka Sofia, ishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko y’umuhanda.

Ni impanuka yabereye ahitwa Rwandex, mu muhanda uva mu Mujyi werekeza i Remera. Amakuru avuga ko iyo modoka yari irimo umushoferi wenyine kandi ngo ntacyo yabaye.

Nyuma y’iyo mpanuka, amakuru yaje kumenyekana ko umushoferi wari uyitwaye ari papa wa Kayugi Eunice Musabe wamenyekanye nka Ezee Darling, nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo Please Me y’umuhanzi Juno Kizigenza, agashijwa kwambara ubusa.

Uyu mukowa Ezee wakuze aririmba muri korari, yakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko iyi ndirimbo isohotse mu buryo bw’amashusho, akagaragaramo yambaye ubusa ibintu bitari bimenyerwe mu mashusho y’indirimbo mu Rwanda.

Imodoka ya papa wa Ezee uko yari imeze agikora impanuka

Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, uyu mukobwa yifashishije indirimbo y’umuhanzikazi Aline Gahongayire yitwa Ndanyuzwe n’indi ya Pentatonix maze ashyiraho amafoto y’imodoka ya se hari aho yacuramye muri iyo mpanuka ikomeye.

Muri ayo mafoto uyu mukobwa yayaherekeresheje amagambo agira ati: “Urakoze Mana kuba warokoye papa, uri Imana ikora’’ arongera ati: “Urakoze Mana kuba warokoye papa, izina ryawe rihabwe ishimwe n’icyubahiro.’’

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René avuga ko iyo modoka yakoze impanuka ahagana saa cyenda z’igicamunsi kuri uyu wa Kabiri, ikaba yari itwawe n’uwitwa Nsengiyumva Jean Marie Vianney.

Uyu mukobwa aherutse kwifashishwa na Juno mu mashusho y’indirimbo ye

SSP Irere yatangaje ko umushoferi yisobanuye avuga ko yikanze ikamyo yarimo kubisikana na we akurira inkike (bordures) z’umuhanda na ’camera’ bakunda kwita ’Sophia’, agarutse mu muhanda imodoka ihita icuranguka iragarama mu muhanda.

SSP Irere akomeza agira ati "Uwo mushoferi urebye uko yari ameze, wabonaga ntacyo yabaye, usibye ko yagiye kwa muganga, yatubwiraga ko yumva ababara mu gatuza gusa, ariko imodoka ni yo yangiritse, yari ayirimo ari umwe".

Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, avuga ko na Camera ya Polisi yangiritse bikomeye itarimo gukora, ariko ko uwayangije atari abigambiriye ahubwo ari impanuka nk’izindi, ziba zigomba kwishyurirwa n’ubwishingizi imodoka iba yarafatiwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa