skol
fortebet

Davido yaguze imodoka yakataraboneka ku kayabo ka miliyoni 380[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 24, May 2021

Sponsored Ad

Umuhanzi ukomeye muri Afurika ukomoka muri Nigeria, David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido yaguze imodoka nshya yo mu bwoko bwa Rolls Royce Cullinan ihagaze arenga gato miliyoni 380 z’amafaranga y’u Rwanda

Sponsored Ad

Uyu muhanzi igikundiro cye mu Rwanda cyazamutse muri Gicurasi 2018 ubwo yari i Kigali agatangaza ko umuhanzi nyarwanda yemera ari Jay Polly, yari mu bitaramo yise 30 Billion Tour bizenguruka Afurika, bakoze umushinga wo gukora indirimbo we n’uyu muraperi ariko umushinga uza kugenda nk’aya mahembe y’imbwa.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Davido yatangaje ko yamaze kugura imodoka nshya kandi ko n’ubwo bazamukira mukuzamura yabandi ariko nabo badakwiye kwibagirwa kwihemba, ngo Imana ni nziza ibihe byose.

Yagize ati “ Iyo dutera imbere duteza imbere n’abandi , ariko nti tuzibagirwe ko kwihesha ishema aribyo bya mbere” ngo Imana ni nziza ibihe byose.

Yakomeje avuga ko iyi modoka yo mu bwoko bwa Rolls Royce Cullinan yaguze ari iyo muri 2021. Urubuga rw’imodoka rwa Carbuzz, rutangaza ko Rolls Royce Cullinan 2021 ihagaze ibihumbi 382 by’amadorali y’Amerika, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda 380,090,000.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa