skol

Davido yahishuye impamvu atakigaragara kenshi ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe: Friday 12, Sep 2025

featured-image

Umuhanzi ukomeye muri Afrobeats wo muri Nigeria, David Adeleke uzwi cyane nka Davido, yatangaje impamvu atakigaragara kenshi ku mbuga nkoranyambaga.

Davido, uzwi nk’umuhanzi nyafurika ukurikirwa cyane kurusha abandi kuri murandasi, yavuze ko nyuma yo kurushinga byamusabye kugabanya uko yakoreshaga imbuga nkoranyambaga. Ibi yabivuze asubiza umufana wari werekanye ko amukumbuye kubera iminsi yari ishize nta kintu atangaje.

Uwo mufana yari yanditse kuri X ati: “Davido amaze iminsi irenga itatu nta kintu atangaje. Ndakumbuye idolo wanjye.” Davido yahise amusubiza ati: “Nimumara gushaka muzabyumva..”

Davido n’umugore we Chioma Adeleke bakoze ubukwe bwabo bwa mbere ku mugaragaro muri Kanama 2025, bubera i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma y’ukwezi kumwe barushinze, ku itariki ya 11 Nzeri 2025, bombi bizihije isabukuru y’ukwezi kumwe bamaze mu rugo rushya.

Chioma yasangije inshuti n’abafana amashusho agaragaza iminsi y’ubukwe bwabo ndetse yongera kugaragaza ko ari mu byishimo, anagaragaza incamake y’urugendo bamaze igihe gito batangiye. Davido na we yagize icyo atangaza, avuga ko umunsi w’ubukwe bwabo ari wo munsi mwiza cyane yagize mu buzima bwe.

Davido yatangaje icyamuteye kwiheza ku mbuga nkoranyambaga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa