skol

Davido yahishuye uko habuze gato ngo ahagarike umuziki

Yanditswe: Tuesday 30, Sep 2025

featured-image

Umuhanzi w’icyamamare muri Afrobeats, David Adeleke uzwi ku izina rya Davido, yahishuye ko yari hafi gufata icyemezo gikomeye cyo kureka umuziki, mbere y’uko indirimbo ye ikunzwe cyane “With You” yakoranye na Omah Lay imufasha guhindura ibitekerezo.

Mu kiganiro kiri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, Davido watsindiye ibihembo byinshi mpuzamahanga yavuze ko yari amaze igihe kinini yibaza niba atahagarika umuziki, bitewe n’umunaniro no kuba amaze imyaka irenga icumi mu ruganda rwa muzika.

Yemeje ko atigeze atekereza ko “With You” izaba indirimbo ikunzwe kuri album ye nshya, ariko uburyo yakiriwe n’abakunzi b’umuziki ku isi hose byamweretse ko urugendo rwe rugifite agaciro gakomeye.

Davido yavuze ko kubona indirimbo ikomeye ku rwego rwo hejuru nyuma y’imyaka myinshi mu ruganda ari ikintu gikomeye kandi kidakunze kubaho. Ati: “Abahanzi bamwe babona indirimbo ikomeye mu ntangiriro z’urugendo rwabo, abandi bakazibona hagati. Njyewe nyuma y’imyaka 13 cyangwa 14 mu muziki, nari natekereje ko igihe kigeze cyo gusohoka mu ruganda. Ariko Imana yangiriye neza inyohereza iyi ndirimbo. Yongeye kumpa ubuzima bushya mu rugendo rwanjye.”

Uyu muhanzi ukomeje kubaka amateka akomeye muri muzika ya Afurika no ku rwego mpuzamahanga yavuze ko iyi ndirimbo atayifata nk’intsinzi isanzwe, ahubwo ayibona nk’impano yamukuye mu rujijo. Yashimangiye ko byongeye kumwibutsa urukundo rwe n’ubwitange afite mu muziki, ndetse ko ubu yiteguye gukomeza guha abakunzi be ibyiza kurushaho.

Davido yashimangiye ko kuba “With You” yarakiriwe neza n’isi yose ari ikimenyetso cy’uko ubuhanzi bwe bugifite ubuzima, kandi ko urugendo rwe mu muziki rutararangira.

Davido yavuze uko yari agiye guhagarika burundu umuziki
REBA INDIRIMBO AHERUKA GUKORANA NA OMAH LAY BISE "WITH YOU"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa