skol

Davis D yahishuye akaga gakomeye yanyuzemo muri Gereza yamazemo iminsi 25

Yanditswe: Friday 21, May 2021

Umuhanzi Davis D yasobanuye ibihe bigoye yagiriye muri gereza mu minsi 25 gusa yamazemo , aho akurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso mu gusambanya umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure

Mu minsi yashize nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko abahanzi Davis D na Kevin n’umufotozi Thierry Habimana barekurwa by’agateganyo bagakurikiranwa bari hanze.Bari bakurikiranweho ubufatanyacyaha n’icyaha cyo gusambanya umukobwa utarageza imyaka y’ubukure.

Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa 14 Gicurasi 2021 aho urukiko rwasanze nta bimenyetso bikomeye ubushinjacyaba bwatanze ku buryo bakurikiranwa bafunze.

Davis D mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv yasobanuye akaga yahuye nako muri gereza ,kuko yari yinjiye mu buzima atamenyereye.

Yagize ati ”ni ibihe byari bigoye, ni ubwa mbere nari ngeze ahantu numva ibintu birimo kumbaho nta kintu na kimwe nabikoraho, ahubwo abari iruhande rwanjye bakagerageza kumfasha kuko njye numvaga ntacyo nabyongeraho ibirimo kumbaho, baramfashaga bati reka dushake undi munyamategeko ariko kuko numvaga ibyambayeho ntaho nzahurira nabyo byarangoye cyane.”

Agifungwa yumvaga ari ibintu bizahita birangira ariko uko iminsi yashiraga niko yagendaga arushaho kwiheba ariko umunsi yabonye ko byose byarangiye ni umunsi yitabaga pariki, ni mu gihe umunsi wamugoye ari umunsi wa mbere yinjira muri gereza.

Mu minsi yabaye muri gereza ikintu cyamugoye cyane ni umunsi waho kuko watindaga gushira aho we na bagenzi be baganiraga cyane batebya harimo n’umuntu ushinzwe gutanga amakuru bikabafasha kugira ngo umunsi wire.

Kimwe mu bintu byamufashije ni ukumva amakuru aturutse hanze y’abavandimwe be, umukunzi we icyo bamutekerezaho ndetse no kubona papa we yaje kumusura byaramufashije cyane.

Abapolisi bababwira ko barekuwe muri we yumvise ameze nk’umuntu uvutse bwa kabiri, byarabatunguye cyane ariko birabashimisha cyane.

Nyuma yo gusohoka muri gereza, Davis D akaba yarahise akora indirimbo yise ‘Itara’ ikubiyemo ubuzima yabayemo muri gereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa