
Umuhanzikazi w’Umunyamerika, Demi Lovato yarushinze n’umuririmbyi w’Umunya-Canada, Jutes, mu birori byabereye mu Mujyi wa California.
Ni ibirori byabaye ku Cyumweru tariki 25 Gicurasi, nk’uko Vogue yabitangaje. Demi Lovato yari yambaye ikanzu n’inkweto by’umweru, mu gihe umugabo we yari yambaye ipantalo n’ikote by’umukara n’ishati y’umweru.
Lovato yakoze ubukwe mu gihe ku munsi w’abakundana muri Gashyantare uyu mwaka, yari yabwiye abafana be ko ari kwitegura ubukwe mu mezi make. Icyo gihe yanditse ubutumwa avuga ko imyaka itatu [kuko bahuye mu 2022] yari amaze akundana na Jutes, yamubereye myiza cyane.
Ati “Jutes sinjye uzabona turushinze. Imyaka itatu ishize yambereye myiza kurusha indi mu buzima bwanjye, kandi ni wowe nshimira ibyo byose, kuba ngufite. Ndagukunda by’ikirenga kubera umutima wawe, urukundo rwawe n’umucyo wawe. Sinshobora gutegereza igihe tuzarambana, tukazageza mu zabukuru no gutangira umuryango wacu hamwe.”
Icyo gihe na Jutes yamusubije amushimira ndetse amwifuriza umunsi mwiza w’abakundana.
Ati “Ntabwo nzigera mpagarika kwiyumva nk’umusore w’umunyamugisha kurusha abandi ukiriho. Nta bindi byiyumviro byiza kurusha gukundwa nawe. Ndagukunda. Sinjye uzabona igihe kigeze tukabana.”
Jutes yambitse impeta y’urukundo Lovato mu Ukuboza 2023. Bwa mbere bagaragaje ko bakunda ubwo batambukaga ku itapi itukura muri Gashyantare 2023. Aba bombi bahuriye muri ‘studio’ bagiye gukora indirimbo.
Demetria Devonne Lovato [Demi Lovato] ni Umunyamerikakazi wamamaye cyane mu muziki, mu ndirimbo zirimo ‘Give your heart a break’, ‘Sorry not sorry’, ‘Heart attack’ n’izindi nyinshi. Yatangiye umuziki mu 2002. Afite imyaka 32.
Akoresha ibicurangisho bitandukanye birimo piano na gitari. Aririmba injyana zirimo Pop, pop rock na R&B.
Lovato yakundanye na Jutes nyuma yo gutandukana na Max Ehrich wari wamwambitse impeta mu 2020.
Umugabo we Jordan “Jutes” Lutes, ni umuhanzi w’Umunya-Canada ufite imyaka 34.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *