skol
fortebet

Diamond aritegura gusaba no gukwa Zari bamaranye imyaka ine

Yanditswe: Friday 10, Feb 2017

Sponsored Ad

Umunyamideli akaba n’umushabitsi Zari washakanye n’umuhanzi w’Icyamamare ukomoka muri Tanzaniya, Diamond, yatangaje ko ubukwe bwe bugomba kuzaba ubwa mbere muri Afurika y’Uburasizuba buhenze
Uyu mugore avuga ko mu myaka igera kuri ine amaranye n’umugabo batarasezeranye imbere y’Imana nta bantu ntakibazo bigize bagirana. Anavuga ko mu gihe cyose bamaranye atigeze yumva umugabo we avuga kubyerekeye ubukwe.
Kuri ubu Zari The Lady Boss yavuze ko muri Werurwe uyu mwaka, Diamond yiteguye kujya kwa (...)

Sponsored Ad

Umunyamideli akaba n’umushabitsi Zari washakanye n’umuhanzi w’Icyamamare ukomoka muri Tanzaniya, Diamond, yatangaje ko ubukwe bwe bugomba kuzaba ubwa mbere muri Afurika y’Uburasizuba buhenze

Uyu mugore avuga ko mu myaka igera kuri ine amaranye n’umugabo batarasezeranye imbere y’Imana nta bantu ntakibazo bigize bagirana. Anavuga ko mu gihe cyose bamaranye atigeze yumva umugabo we avuga kubyerekeye ubukwe.

Kuri ubu Zari The Lady Boss yavuze ko muri Werurwe uyu mwaka, Diamond yiteguye kujya kwa Sebukwe guhabwa umugisha akanaboneraho gutangaza gahunda yo gusaba no gukwa ndetse nyuma y’aho hagategurwa imihango yo gusezerana imbere y’Imana.

Mu mwaka wa 2016, Diamond yeguriye umugore we inzu nziza muri Afurika y’Epfo

Zari w’abana Batanu [Babiri yababyaranye na Diamond, Batatu yababyaranye n’umuherwe Ivan Ssemwanga], yabwiye Clouds Fm ducyesha iyi inkuru ko ashaka ko ubukwe bwe na Diamond Platnmuz bugomba kuzaba ubwa mbere muri Afurika y’Uburasirazuba yaba mu bijyanye no guhenda [Amafaranga buzatatwara] ndetse n’imitegurire yabwo.

Avuga ko azishima ari uko ubukwe bwe n’umugabo we abubonye bushyizwe ku mwanya wa mbere mu bukwe bwahanze kuva Isi yabo.

Yavuze ko nubwo afitanye abana babiri na Diamond atigeze abona umugabo we ashishikariye gusezerana mu mategeko ngo amubwira ko ikibanze ari ukubana n’umuntu ugukunda.

Mu minsi ishize nibwo umwe mu bayobozi bakuru b’idini ya Islam mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania, Sheikh Alhad Mussa Salum, yasabye Diamond n’umugore we Zari gukora ubukwe bakava mu buzima bumeze nk’ubusambanyi imbere y’Imana.

Icyo gihe Sheikh Alhad Mussa Salum yari yasuye ubwanditsi bw’ikinyamakuru Global Pubishers aza no kuvugana na bamwe mu banyamakuru. Umunyamakuru Aziz Hashim, wa Global Publishers yabajije Sheikh Alhad icyo idini rya Islam rivuga kuri Diamond n’umugore bakomeje kubyarana nyamara batarasezeranye.

Yagize ati " Ibi ndabivuga atari kuri Diamond gusa ahubwo birebe buri wese ukora icyaha nk’icyo. Inyigisho za Islam zivuga ko gutera inda cyangwa gutwita utabana n’uwo mwashakanye mu buryo bwemewe n’Imana ari icyaha. Akamenyero ka Diamond rero ko gutera inda Zari batarasezeranye gakwiye guhagarara."

Yungamo ati "Abantu batandukanye n’inyamaswa nk’ihene ndetse n’ingurube, baba bagomba kubyarana nyuma yo gusezerana mu ruhame imbere y’idini, bitabaye ibyo baba bakora icyaha."

Sheikh Alhad Mussa Salum yavuze ko igihe Diamond n’umugore bazifuza ko abasezeranya atazabangira ndetse ko azazana imodoka agashyiramo Essence agatwara abageni kugeza ubukwe butashye.

Yanavuze ko Zari na Diamond bakwiye kumenya ko bari guhemukira abana babo kubyerekeye imitungo ndetse ko aba bana bashobora kuzafata nk’ibicibwa mu idini ya Islam.

Diamond yamenya na Zari muri 2014, nyuma bazakubyarana umwana w’imfura bamwitwa Tiffah Tangote ndetse kuri ubu bamaze kwiburuka umwana wa kabiri

zari yemeje ko muri Werurwe imihango y’ubukwe bwabo itangira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa