skol
fortebet

Diamond Platinumz yataramiye bwa mbere muri BK Arena yifuje kuva kera - AMAFOTO

Yanditswe: Sunday 13, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Si rimwe si kabiri umunyamuziki w’umunya-Tanzania, Naseeb Abdul Juma Issack [Diamond] yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko afite amashyushyu yo gutaramira mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena iherereye i Remera muri Kigali.

Sponsored Ad

Mu 2019, Diamond yataramiye bwa mbere i Kigali. Mbere yo gusubira iwabo, ku wa 17 Kanama 2019 yasuye BK Arena ari kumwe n’umujyanama we batembera ibice bitandukanye bigize iyi nyubako, maze ageze iwabo abwira abanya-Tanzania ko yabonye inyubako idasanzwe, kandi yifuza kuyitaramiramo.

Icyo gihe yabwiye uwari Perezida wa Tanzania kububakira inyubako nk’iyi. Yanditse avuga ko “…Bagenzi bacu bo mu Rwanda bamaze kubona inyubako ya Arena ya mbere muri Afurika y’Ibisurazuba […] bambwiye ko yubatswe mu mezi make.”

Mu 2022, habuze gato ngo ataramire i Kigali, ni nyuma y’uko East Gold Entertainment yari yamutumiye gutaramira Abanyarwanda ku wa 23 Ukuboza 2022 mu gitaramo ‘One People Concert’. Yasubitse iki gitaramo ariko yizeza ko azongera agataramira abanya-Kigali.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2023, yabashije kubigeraho nyuma y’uko ataramiye urubyiruko ibihumbi rwitabiriye ibiganiro byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko.

Ibi biganiro byateguwe n’Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Giants of Africa iri kwizihiza imyaka 20 ishize ifasha urubyiruko rufite impano muri Basketball.

Byitabiriwe n’abarimo Rt Lt Gen Roméo Dallaire wari umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse na Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors yo muri Canada, ikina muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA), Masai Ujiri, Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa n’abandi.

Nyuma yo gutaramira urubyiruko, uyu muhanzi yagaragaje amashusho kuri konti ye ya Instagram amugaragaza ari mu rugendo ajya i Mwanza mu gikorwa yitabiriye cyo gutangiza iserukiramuco rya Wasafi Festival 2023 risanzwe riba buri mwaka.

Yabwiye abanya-Kigali ko azaba ari kumwe n’abo kuri iki Cyumweru tariki 13 Kanama 2023 mu gitaramo azakorera muri BK Arena, ku nshuro ye ya kabiri.

Uyu muhanzi wageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Kanama 2023, yanditse kuri konti ye ya Instagram agira ati “Ndagaruka/Nzagaruka ejo gukora ibitangaza muri BK Arena mu Iserukiramuco rya ‘Giants of Africa.”

Iki gitaramo azagihuriramo na Sherrie Silver ndetse na Massamba Intore. Sherrie usanzwe ubarizwa mu Bwongereza yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo muri iki gitaramo kizafungura ku mugaragaro Giants of Africa.

Wasafi TV yatangaje ko iki gitaramo ari icya Diamond, kandi ko amatike yo kwinjira muri iki gitaramo kizabera muri BK Arena yamaze gushira.

Giants of Africa Festival ni gahunda ishaka guha urubyiruko rwo muri Afurika amahirwe yo kwitabira imyitozo ya basketball yabigize umwuga no kubaha imbaraga zo kugera kubyo bashoboye byose birenze umukino.

Diamond ari mu banyamuziki b’ikiragano gishya cy’umuziki bahiriwe. Yubakiye urugendo rw’umuziki we ku njyana ya Bongo Flava, akaba umwanditsi w’indirimbo, umushabitsi, umubyinnyi kandi agakora ibikorwa by’urukundo.

Ni we washinze inzu y’umuziki ya Wasafi Record Label, anafite ibitangazamakuru birimo Wasafi Media. Yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wo muri Afurika warebwe n’abantu miliyoni 900 ku rubuga rwa Youtube.

Uyu mugabo yatangiye umuziki mu 2006 ubwo yari afite imyaka 18 y’amavuko acuruza imyenda, aho amafaranga yagiye akuramo yamushyigikiye mu gukora indirimbo.

Izina rye ryatangiye guhangwa amaso nyuma y’uko mu 2010 asohoye indirimbo ‘Kamwambie’. Mu 2014, yashyizwe mu bahataniye ibihembo BET Awards.

Diamond afite album zirimo ‘Kamwambie’ yo mu 2010, Lala Salama yo mu 2012, A Boy from Tandale yo mu 2018 na First of All yo mu 2022. Ntasiba mu itangazamakuru ahanini binyuze mu nkuru z’urukundo avugwaho n’abagore banyuranye.








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa