skol
fortebet

Diamond Platnumz yateguje abafana be indirimbo yakoranye na The Ben

Yanditswe: Wednesday 29, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Indirimbo ya The Ben na Diamond Platnumz igihe cyayo cyo gusohoka kiregereje. Diamond Platnumz yabishimangiye apostinga integuza yayo.

Sponsored Ad

Nkuko bimaze igihe kitari gito bivugwa ndetse bigaragara ko The Ben na Diamond Platnumz bafitanye indirimbo ndetse yamaze gukorwa ikarangira.

Ku mugoroba washize nibwo Diamond Platnumz yabyeruye akavuga ko indirimbo ye na The Ben yarangiye igiye gusohoka.

Diamond Platnumz abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira ubutumwa bugira buti “ The Ben na Diamond Platnumz”

Maze munsi yandikaho U Rwanda mwiteguye kangahe ku ijana?? “.

Mu bitekerezo byayitanzweho bisaga ibihumbi bitatu byose bihurira kukuba iyo ndirimbo izaba iy’amateka.

Bamwe mu bantu bakomeye bayitanzeho ibitekerezo barimo RJTHEDJ , Babalevo, Uncle Shamte n’abandi bose bavuga ko ari indirimbo izaba ari indirimbo y’amateka kandi ishobora kuzasiga inkuru imusozi ndetsa na The Ben washyizeho igitekerezo anashimira Julien Bmjizzo wakoze amashusho yayo ndetse na Madebeat wakoze amajwi.

Iyi ndirimbo biteganyijwe ko izaba iri kuri Album ya The Ben amaze imyaka 3 ategura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa