skol
fortebet

Diamond yaguze Imodoka iri mu zihenze Za mbere ku Isi[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 15, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Diamond Platnumz wo mu gihugu cya Tanzania,yaguze imwe my modoka zihenze cyane ku Isi yo mubwoko bwa Rolls-Royce Cullinan”yahoraga yifuza kuva mu bwana bwe ku kayabo ka 330.000$ni ukuvuga asaga miliyoni 330 Frw.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi usanzwe akunda imodoka zihenze, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yeretse abakunzi be imodoka yo mu bwoko bwa ‘Rolls-Royce Cullinan’ yiyongereye mu zo yari asanganywe.

Diamond yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya BET Awards 2021 nubwo atabashije kugira icyo yegukana.

Yabonaniyeyo na bamwe mu bantu bakomeye mu ruhando rw’imyidagaduro ku Isi barimo Swizz Beatz,Wiz Khalifa, Akon, Snoop Dogg n’abandi batandukanye.

Uyu muhanzi agezweho mu ndirimbo ‘Kamata’ imaze gusa ibyumweru bike isohotse ariko ikomeje guca ibintu muri Tanzania no muri Afurika y’Iburasirazuba aho imaze kurebwa na Miliyoni 4 kuruta rwe rwa instagram.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa