skol
fortebet

Diamond yahishuye umwana azaraga imitungo ye

Yanditswe: Friday 19, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi umaze kubaka izina rikomeye muri Afurika by’umwihariko muri Tanzania ari naho akomoka wamamaye nka Diamond Platnumz yatangaje ko mu bana be yamaze gutoranya uwo agombo kuzaha imitungo ye ubundi akayigenzura.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi umaze kuba icyogere ku Mugabane wa Afurika yatangaje ko Princess Tiffah uherutse kuzuza imyaka 7 akaba imfura ya Diamond na Zari ariwe uzamuzungura atifuza ko aba umucuranzi.

Ati "Ndashaka ko aba umuragwa w’umutungo wanjye, cyane cyane ubucuruzi bwanjye bw’umuziki, kugira ngo abashe kubucunga ni icyo nshaka."

Uyu muhanzi yagaragaje ko adashaka ko umukobwa we yinjira mu muziki. Ati “Sinshaka ko ababara, akanyura mu mibabaro nagize. Ndashaka ko aba umuragwa mu bucuruzi bwinshi bwanjye namushizeho."

Diamond yabajijwe kandi ibijyanye n’inzu ze bwite n’uwo azaziha igihe azaba atagihari, mu gusubiza ibi yavuze ko ari ibanga ariko umuntu wa mbere ari umubyeyi we.

Ati "Ni ibanga ariko umuntu wa mbere agomba kuba mama, azafata hafi 50%, ibikurikiyeho ni abana n’iyo nzaba narashatse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa