Diamond yavuze ku isezerano rikomeye yasezeranyije nyina umubyara
Yanditswe: Monday 10, Jul 2023

Umuhanzi Diamond Platnumz umaze kwigarurira imitima ya benshi muri Afurika, yahishye byinshi ku isezerano yasezeranyije umubyeyi we banyuranye mubihe bikomeye by’ubukene. Diamond yifashije ifoto yo mu myaka ya kera akiri muto yicaranye na Mama we mu cyumba gito, yifurije umunsi w’amavuko umubyeyi we anahishura byinshi ku buzima butoroshye banyuzemo.
Yahereye ku isezerano yahaye Mama Dangote, Diamond ati”Ndibuka umwaka umwe ubwo wakoraga mu nzu itunganya imisatsi [Saloon] muri Kariakoo ubwo (...)
Umuhanzi Diamond Platnumz umaze kwigarurira imitima ya benshi muri Afurika, yahishye byinshi ku isezerano yasezeranyije umubyeyi we banyuranye mubihe bikomeye by’ubukene.
Diamond yifashije ifoto yo mu myaka ya kera akiri muto yicaranye na Mama we mu cyumba gito, yifurije umunsi w’amavuko umubyeyi we anahishura byinshi ku buzima butoroshye banyuzemo.
Yahereye ku isezerano yahaye Mama Dangote, Diamond ati”Ndibuka umwaka umwe ubwo wakoraga mu nzu itunganya imisatsi [Saloon] muri Kariakoo ubwo twarimo dutaha ku mugoroba nka saa kumi n’ebyiri muri Daladala.”
Akomeza agira ati”Narakubwiye ngo wigira ikibazo Mama umunsi umwe nzaba ikirangirire mu muziki maze nkubakire iyawe. Nshobora kwibagirwa byose ariko ayo magambo sinayibagirwa.”
Uyu muhanzi asobanura igituma atibagirwa isezerano yaheye umubyeyi we ati”Impamvu ntayibagirwa ni uko nayakubwiranye agahinda ubwo wandebanaga ishavu,nakuze numva nshaka ko ducika ku kugendera mu myanya ishyuhiranye mu modoka zatwegerane muri Daladala.”
Avuga ukuntu akunda umubyeyi we kandi ari we soko y’ibyo akora byose ati”Ndagukunda kandi ndakubaha cyane kandi iteka ujye umenya ko ari wowe mpamvu ya mbere ituma mpora ndwana umuni n’amanywa kugira ngo nkumenyere ibyishimo wari warabuze mu gihe kirekire cyashize.”
Mu busanzwe Dimond na nyina ni inshuti magara mu buryo bu garagarira buri umwe yewe no mu bikorwa byinshi by’uyu muhanzi, yaba mu buzima busanzwe no mu bw’umuziki baba bari kumwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *