skol
fortebet

Diamond yavuze nta mugore afite kuko atararongora ngo isilamu imwemerera abagore 4

Yanditswe: Monday 09, Oct 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Diamond Platnmuz n’umugore we, Zari The Lady Boss bakomeje kugarukwaho cyane mu itangazamakuru umunsi ku wundi, nyuma y’uko bitangajwe ko batagicana uwaka, uyu muhanzi yakomeje kubamushinja ko yaciye inyuma umugore we.
Diamond avuze ibi nyuma y’uko umugore we afashe icyemezo cyo gusiba amafoto yose yari afitanye na Diamond ku rukuta rwa instagram anamukura mubo akurikirana [Follow]. Zari kandi yanafashe umwanzuro wo guhindura amazina y’umukobwa wabo Tiffah Tangote amwita Tiffah (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Diamond Platnmuz n’umugore we, Zari The Lady Boss bakomeje kugarukwaho cyane mu itangazamakuru umunsi ku wundi, nyuma y’uko bitangajwe ko batagicana uwaka, uyu muhanzi yakomeje kubamushinja ko yaciye inyuma umugore we.

Diamond avuze ibi nyuma y’uko umugore we afashe icyemezo cyo gusiba amafoto yose yari afitanye na Diamond ku rukuta rwa instagram anamukura mubo akurikirana [Follow]. Zari kandi yanafashe umwanzuro wo guhindura amazina y’umukobwa wabo Tiffah Tangote amwita Tiffah Hassan nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Africa Movie cyandikirwa muri Tanzaniya.

Uyu muhanzi yanditse kuri Instagram agaragaza ibyiyumviro bye ku kuba hari abakomoje ku mushinja guca inyuma umugore kandi idini ya Isilamu rimwemerera umugore urenze umwe, yavuze ko ntawukwiye kwinjira mu buzima bwe n’umugore kuko bajya guhura nta numwe wari uhari.

Diamonda yabyaranye n’umunyamideri Hamissa Mabeto uri mu bakomeje guhungabanya Zari amwotsa igitutu

Mu magambo ye Naseeb Abdul Juma wiyeguriye muzika nka Diamond Platnumz yagize ati “Mfite imyaka 28 y’amavuko , Sindarongora kandi ninarongora nemerewe kugeza ku bagore bane.”

Inkuru z’urudaca zakomeje kujya hanze kuva ubwo umunyamideri Mobeto Hamissa wo muri Tanzaniya ahamije ko yabyaranye na Diamond ndetse uyu muhanzi akaza guhamya ko uwo mwana ari uwe.

Zari yakomeje gusa n’ucisha macye ariko byaje gukomera ubwo yumvaga ko hari umurundikazi wabyaye impanga z’umugabo we. Uyu murundikazi yajyanye abana kwa Diamond amubaza niba atari we se w’uyu mwana, uyu muhanzi ntiyazuyaje yemeje ko ari abe ndetse avuga ko yajyaga amuha indezo.

Zari na we mu bihe byashize yagiye agaragarana n’abagabo batandukanye ariko agatanga ubusobanuro bikarangira.Kugeza ubu, Diamond ahamya ko nta mugore afite kuko atararongora ndetse ko nanarongora yemerewe gutunga abagore bageze kuri 4.

Kuwa Gatanu tariki ya 06 Ukwakira 2017 mu gitaramo ngarukamwaka gitegurwa n’umujyi wa Kampala cyitwa Kampala City Festival, Diamond yaririmbiye ahitwa Kololo Independence Grounds.

Tariki 04 Ukwakira 2017 nibwo Zari Hassan yahise afata icyemezo kihuse cyo kureka gukurikira Diamond ku rukuta rwa Instagram
Akigera ku rubyiniro yakirijwe n’induru n’abagande n’abagandekazi batewe no kuba uyu muhanzi yaraciye inyuma umugore bamaranye imyaka irenga itatu.Abafana amwimye amatwi ahubwo bose batera hejuru bagira bati “Zari Zari, Zari arihe Zari arihe”.

Uyu muhanzi yagaragaje umunaniro no gukora ibyo abakunzi ba muzika muri Uganda batari bamwitezeho, yabashije kuririmba iminota itarenga 20 ndetse itangazamakuru ryanditse ko amafaranga yahawe ari menshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa