skol

Divine Muntu yagaragaye acuruza agataro mu ndirimbo nshya [VIDEO]

Yanditswe: Wednesday 24, Sep 2025

featured-image

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Divine Nyinawumuntu ukoresha amazina ya Divine Muntu yasohoye indirimbo nshya yise ‘Hozana’ yashibutse ku mashimwe aremereye Imana yashyize ku mutima we mu bihe bitandukanye.

Divine Nyinawumuntu ni izina rimaze kumenyekana mu bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana nyuma yo gutangira umuziki mu 2023 ubwo yigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye. Icyo gihe nibwo yabonye amasezerano muri label yitwa ’Trinity For Support’ yashinzwe na Uwifashije Frodouard uzwi ku izina rya Obededomu akaba ari umunyamakuru wa Paradise.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Divine yavuze ko iyi ndirimbo ari impano yageneye abakunzi ba ’gospel,’ abibutsa ko bakwiye gushima Imana bitewe n’ibikomeye ibakorera. Aha, yavuze ko amashimwe ye yayahuje n’ay’abandi hakavamo indirimbo iremereye.

Muri iyi ndirimbo, Divine yagaragayemo acuruza agataro, akaza kwirukankanwa n’umuntu ushinzwe umutekano. Nyuma yo kumwirukankana, Divine yongera kugaragara yarabaye umucuruzi ukomeye ndetse agatangazwa no kubona uwamwirukankanaga aje kugura.

Uwari ushinzwe umutekano yashatse kwirukanka ariko Divine amugaruza ubugwaneza amuha ibyo yashakaga ndetse amusubiza amafaranga yari azanye. Aha Divine yasobanuye ko yashakaga kwibutsa abakunzi be ko akenshi umugambi w’Imana unyura mu mahwa.

Yakomeje agira ati: "Igihe Dawidi yari mu ishyamba nta muntu n’umwe wari uzi ko azaba umwami, ariko benshi baje gutangazwa no kubona abaye umwami w’Abisiraheli imyaka 40." Ku byerekeranye no kuba yagaragaye ababarira uwamwirukankanaga acuruza agataro, yavuze ko yashakaga kwibutsa abantu kubabarira ababahemukiye. Ati: "Dawidi mu buzima bwe yakunze kugaragara nk’umunyembabazi, amaze kujya ku ngoma yagiriye neza umuryango wa Sauli."

Abajijwe niba ibi byaba ari inkuru mpamo, Divine w’imyaka 22 y’amavuko yavuze ko harimo amakuru y’ukuri kw’ibyamubayeho ndetse n’ibyabaye kuri bagenzi be. Ati: "Iteka mpora nzirikana ineza ya Kristo ku buzima bwanjye bwose."

Mu gitero cya 2 cy’iyi ndirimbo, niho aririmba ati: "Njya nibuka mu bihe by’amakuba ubwo numvaga ntawe nsigaranye. Niwe wambaye hafi, niwe wambaye hafi, ntiyantaye yabanye nanjye." Yavuze ko mu buzima bwe yakunze guhura n’uburwayi akiheba gusa akomorwa n’ijwi ryongorera rya Kristo.

Indirimbo ’Hozana’ ni iya gatanu uyu muramyi amaze gushyira hanze nyuma ya Mbeshejweho, Urugendo, Irembo na Lahayiroyi. Hozana yanditswe na Chris Ord afatanyije na Divine Muntu. Amajwi yatunganyijwe na Chris Ord, naho amashusho atunganwa na TFS.

Divine Muntu yashyize hanze indirimbo nshya

Ni umwe mu baramyi bakwiye guhangwa amaso

REBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO DIVINE MUNTU YISE "HOZANA"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa