DJ Brianne yasabye imbabazi abakunzi be nyuma yo kumvikana atukana ibitutsi nyandagazi
Yanditswe: Saturday 27, Sep 2025
Nyuma y’uko hashyizwe hanze amashusho ari gutukana ibitutsi nyandagazi, DJ Brianne yaciye bugufi asaba imbabazi abakunzi be ndetse avuga ko ibyamubayeho ari amakosa akomeye yicuza.
Ibi DJ Brianne yabigarutseho yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, aha akaba yavuze ko ibyabaye ari umujinya yatewe n’umugabo wari usagariye inshuti ye.
Ati “Mumbabarire nanjye mfite isoni n’ikimwaro!”
Ni ubutumwa DJ Brianne yatanze ari kumwe n’inshuti ye, Mutesi Sharon uzwi nka Tesha, akaba nawe yasabiye imbabazi uyu mukobwa ukunzwe mu bijyanye no kuvanga imiziki.
Tesha kandi yavuze ko ibyabaye ari we wabigize uruhare kuko ari we wari umaze gushyamirana n’umugabo watukanaga na DJ Brianne.
Ibi babigarutseho nyuma y’amasaha make ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho agaragaza DJ Brianne ari gutuka umuntu utamenyekanye.
DJ Brianne na Tesha bari kubarizwa i Kampala aho yagiye gucurangira mu gitaramo yakoreye ahitwa Paradigm Kampala mu ijoro ryo ku wa 26 Nzeri 2025, akaba yataramanye n’abarimo Sheilah Gashumba ndetse na DJ Alisha.
DJ Brianne yasabye imbabazi abakunzi be nyuma yo kumvikana atukana ibitutsi nyandagazi
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *