skol
fortebet

Dj Brianne yasangiye Pasika n’abana yakuye kumuhanda, ahishura byinshi kubuzima bwe

Yanditswe: Tuesday 19, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Gateka Esther Briane wamamaye mu kuvanga imiziki nka Dj Brianne yasangiye Pasika n’abana yakuye kumuhanda avuga ko yishimira aba bano kuko iyo ababonye bimutera kwibuka aho yavuye ndetse bikamutera ishyaka rryo gutuma yagira uruhare mu guha aba bana ikizere cy’ubuzima.

Sponsored Ad

Ni igikorwa cyabaye kuri uy wa mbere taliki ya 18 Mata 2022 aho Dj Brianne yasangiye n’aba bana Pasika avuga ko ari ibintu yari yifuje cyane ko ngo bagiye no gusubira ku ishuri baba bakwiye kuganirizwa bakerekwa urukundo kugirango babashe kwita ku masomo yabo.

Abari bari aho bose bishimiye ibikorwa bya Brianne cyane ko hari abana bari baherekejwe n’ababyeyi, bakomeje kumusabira umugisha bavuga ko ibyo akora hari benshi batabikora kandi bamurusha ubushobozi.

Dj Brianne wafashe inshingano zo kwita kuri aba bana akabajyana no mu mashuri avuga ko nubwo abikora bikimugoye cyane kubera bamwe bemera kumufasha kuri aba bana ariko ku munota bakamutenguha.


Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Sabin mugahinda kenshi Briane yasabye abantu biyemeje kumufasha gushyigikira aba bana gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje

Yagize ati" Mbabazwa n’abantu biyemeza gufasha abana bikarangira ntacyo bakoze kandi nyamara nange mu bintera imbaraga zo kubafata nuko mba nabonye abanshyigikira kuko nge ngenyine sinabishobora, ariko iyo bahise bantererana ndabikora ariko birangora, ati nkubu sinabasha kwizigamira kuko igihe mbitekereje nsanga hari umwana utarishyurirwa.

Umunyamakuru yamubajije niba ntabantu bamuca intege mu bikorwa bye bya buri munsi, yagize ati" Abansha intege bo ntibabura barazinsha buri munsi bamwe bakananyita ikirara ariko ntago mba mbyitayeho, ati ngize amahirwe nkabona ibirara nka bitanu bimeze nkange byibura hari abana twahindurira ubuzima.

Dj Brianne yasoje ashimira abantu bamufasha kwita kuri aba bana, aboneraho gusaba abafata abana kwitwararika mu buryo babareramo ati" Aba bana baba bafite ibikomere byinshi bakeneye urukundo, bakeneye umuntu ubibagiza ahahise habo akabaha ikizere cy’ubuzima buri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa