skol

Dj Cuppy yagaragaje ubukwe nk’isezerano rikomeye umuntu agirana n’Imana

Yanditswe: Friday 19, Sep 2025

featured-image

Umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria, Florence Otedola uzwi cyane ku izina rya Dj Cuppy, yongeye kugaragaza uko abona ubukwe, aho yavuze ko ari rimwe mu masezerano akomeye kandi yera umuntu agira mu buzima bwe, ndetse akabubona nk’umushinga w’ingenzi Imana ubwayo ibera umuhamya.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, uyu mukobwa w’umuherwe Otedola yavuze ko kuri we ubukwe atari ukwinjira gusa mu mubano usanzwe hagati y’abantu babiri, ahubwo ari isezerano rifite imbaraga nyinshi rikorerwa mu maso y’Imana.

Ati: “Nimushaka munyite uwa kera, ariko njye mbona ubukwe nk’ubufatanye bukomeye kurusha ubundi bwose umuntu ashobora kugira mu buzima. Bishobora no kuba isezerano rikomeye kurusha andi yose usinya, kandi Imana ubwayo ikaba umuhamya.”

Dj Cuppy yakomeje asobanura ko kubona umuvandimwe we muto Temi Otedola ashyingiranwa umuhanzi w’icyamamare muri Afrobeats, Mr Eazi, byamwemeje kurushaho ko ubukwe ari umushinga mutagatifu. Ati: “Kureba umuvandimwe wanjye Temi aba Madamu Ajibade byanyibukije ko ubukwe butigeze bupfa cyangwa ngo bugaragare nk’ikintu kigezweho gusa. Iyo uhuye n’umuntu ukwiye, bukwegereza intego y’ubuzima, bukubaka urukundo, umuryango ndetse n’icyo wasigira abazagukomokaho.”

Aya magambo ya Dj Cuppy yaje nyuma y’uko Temi Otedola na Mr Eazi basohoye amafoto y’ubukwe bwabo bw’amateka. Uyu muryango mushya wateguye ibirori bitatu bikomeye mu bihugu bitandukanye, buri kimwe gifite agaciro kihariye. Ubukwe bwa mbere bwabereye i Monaco ku wa 9 Gicurasi 2025, umunsi batoranyije mu rwego rwo guha icyubahiro nyina wa Mr Eazi witabye Imana.

Hashize amezi abiri, bakurikizaho imihango y’umuco gakondo w’aba Yoruba yabereye mu rugo rw’umuryango wa Otedola i Dubai. Ibirori byarangiye muri Kanama ubwo habaga ubukwe bwera (white wedding) bwabereye muri Iceland, aho abageni basezeranye mu muhango wihariye w’imbere mu muryango n’inshuti za hafi.

Dj Cuppy yatangaje ko ubukwe ari isezerano ryera kandi riruta ayandi umuntu asezerana n’Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa