skol
fortebet

Dj Pius ari mu kanama nkemurampaka k’irushanwa ‘Talented Africa’ rizahemba akayabo

Yanditswe: Thursday 23, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi akaba n’umu DJs, Pius Rickie Rukabuza uzwi ku izina rya Dj Pius yashyizwe mu kanama nkemurampaka ka ‘Talented Africa’ ritugurwa n’ishuri rya ‘The International Music Academy’ riherereye mu mujyi wa Durban ho muri Afurika y’Epfo, ryateguye irushanwa ryo gushakisha abanyempano batandukanye bari guhatanira ibihumbi 70$ arengaho gato miliyoni 70Frw.

Sponsored Ad

Nyuma yo gutangiza iri rushanwa ubuyobozi bw’iri shuri bwahise butoranya abazaba bagize akanama nkemurampaka barimo na Dj Pius wo mu Rwanda, uyu akazafatanya n’abandi barimo; Albert Nyathi wo muri Zimbabwe na Zahara wo muri Afurika y’Epfo.

Iri rushanwa ryo gushakisha abanyempano ryatangijwe n’umuyobozi wa ‘The International Music Academy’, Anthony Kabugo Nyanzi akaba umuhanzi wo muri Uganda ukorera umuziki we muri Afurika y’Epfo.

Muri iri rushanwa rigamije gushakisha abanyempano bafite ubushobozi muri Afurika hari kurebwa ibyiciro birimo;umuziki, abanyabukorikori,ababyinnyi, abanyarwenya n’abasizi.

Kwiyandikisha muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere byatangiye, mu cyumweru cya kabiri cy’Ukwakira nibwo abagize akanama nkemurampaka bazatoranya 20 ba mbere muri buri karere ka Afurika.

Nyuma aba 20 bazatoranywamo 10 birangire hasigayemo batanu bazajya mu cyiciro cya mbere cy’irushanwa. 20 bazatoranywa bazishyurirwa itike y’indege n’icumbi muri Afurika y’Epfo kuko ariho irushanwa nyir’izina rizabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa