skol
fortebet

Dj Princess Flor umunyarwandakazi umwe rukumbi uvangira umuziki i Burayi, yibarutse imfura ye [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 21, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi uba mu Bubiligi Nyirimbabazi Hilde Flora wamamaye ku izina rya DJ Princess Flor yibarutse imfura ye nyuma y’uko aherutse gushyira hanze amafoto amugaragaza atwite inda y’imvutsi. Ku munsi w’ejo tariki ya 19 Werurwe nibwo yasangije abamukurikira ifoto y’imfura ye,Abinyujije ku mbuga nkoranyamabaga ze yatangarije ko yibarutse umwana yise Izuba Vénus.
Dj Princess Flor ubwo aheruka mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv yagarutse ku ngingo yerekeranye n’ubukwe bwe. Yavuze (...)

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi uba mu Bubiligi Nyirimbabazi Hilde Flora wamamaye ku izina rya DJ Princess Flor yibarutse imfura ye nyuma y’uko aherutse gushyira hanze amafoto amugaragaza atwite inda y’imvutsi.

Ku munsi w’ejo tariki ya 19 Werurwe nibwo yasangije abamukurikira ifoto y’imfura ye,Abinyujije ku mbuga nkoranyamabaga ze yatangarije ko yibarutse umwana yise Izuba Vénus.

Dj Princess Flor ubwo aheruka mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv yagarutse ku ngingo yerekeranye n’ubukwe bwe. Yavuze ko abantu benshi bajya bamubaza igihe azakorera ubukwe ariko we akaba yumva nta gihe ntarengwa cyo gukora ubukwe. Yakomeje avuga ko we ku giti cye yabaye afashe umwanzuro wo kuba nta bukwe azakora kuko atari cyo kintu abona cyihutirwa mu buzima bwe.

Dj Princess Flor yabaye imfubyi akiri muto dore ko nyina yitabye Imana ubwo yari afite amezi ane gusa. Se na Nyirakuru wamureze mu cyimbo cya nyina, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu mukobwa yakuze arererwa mu muryango, mu mwaka wa 2003 aza kujya i Burayi mu buryo na we atabasha gusobanura neza.

Dj Princess Flor ni umukobwa umaze gucurangira abahanzi hafi ya bose b’abanyarwanda bamaze gutaramira i Burayi by’umwihariko mu gihugu cy’u Bubiligi. Yavukiye mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo, yiga amashuri abanza ku Kivugiza ndetse no kuri St Famille nyuma ayisumbuye ayiga muri St Andre aho yavuye atarangije kwiga kuko yagombaga kujya gukomereza amasomo ye i Bubiligi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa