DJ Rusam yahanuye abakobwa bifuza kwinjira mu mwuga wo kuvanga imiziki
Yanditswe: Tuesday 29, Jul 2025
Nadege Rusam wamamaye mu kuvanga imiziki nka DJ Rusam, yagiriye inama abakobwa bifuza kwinjira mu mwuga wo kuvanga imiziki, ahishura ko we yagiriwe ubuntu bwo kubitangira ashyigikiwe n’umuryango we.
Uko iminsi igenda ihita imyuga itandukanye yatinywaga n’ab’igitsina gore igenda iyobokwa na benshi ndetse hari abamaze guca akagozi kari kameze nka kirazira kuri imwe muri yo harimo n’uwo kuvanga imiziki.
Ntabwo hashize igihe kinini benshi mu bakobwa binjiye muri uyu mwuga ndetse utereye amaso nko mu myaka itanu ishize wasangaga abawukora wababarira ku ntoki ariko ubu siko biri.
Kuri ubu ni umwuga utunze benshi barimo n’abakobwa bamaze kwitinyuka no kumva ko bawukora batitaye kuri bamwe bashobora kubita amazina atandukanye.
Mu kiganiro we n’umugabo we Tlex bagiranye na K Podcast250, Dj Rusam yavuze ko nubwo abakobwa bagaragara mu mwuga wo kuvanga umuziki bakiri bake mu Rwanda, atashishikariza bose kubyinjiramo, keretse gusa ababikunda.
Yagize ati: "Nabishishikariza abakobwa babikunda. Ariko niba wumva atari ibintu byawe atari umuhamagaro, ubigiyemo kuko gusa harimo amafaranga cyangwa se ari akazi nk’uko nanjye iwacu bandetse ukajya uvuga uti nibwo buryo bwo kuzajya nisohokera, ibyo byo ubireke si ibyawe kuko ntabwo bizaguhira."
Yakomeje avuga ko umukobwa wese wiyumvamo ko asobanukiwe neza iby’umuziki, akaba yiyumvamo ubushobozi yabikora kuko kuvanga imiziki ari akazi nk’akandi.
Ati: "Icya mbere ni ukumenya icyo ushaka, ukavuga uti ’mbigiyemo nk’akazi, niba ngiye mu kabari ngiye gucuranga ntabwo ngiye mu kabari. Ukabifata nyine nk’akazi. Ngiye mu kazi singiye mu kabari. Ngiye mu kabyiniro gucuranga ariko ni akazi ntabwo ngiye mu kabyiniro kwidagaduro. Nubifata gutyo, bizaguhira kuko ni amafaranga meza urahembwa, ugakora amasaha macye, ugataha ukaryama."
Nubwo avuga ibi, DJ Rusam ahamya ko nawe yagiye ahura n’imbogamizi nyinshi muri uyu mwuga kuko gusa ari igitsina-gore. Yavuze ko izo mbogamizi yahuraga na zo cyane mbere y’uko ahura n’umugabo we kuko nyuma y’uko bakundanye yatangiye kumushyigikira, akajya amuherekeza aho agiye gucuranga hose.
Ati: "Mbere y’uko dutangira gukundana, ahantu henshi twajyaga, hari abantu bumva ko ’niba nakoresheje umu-dj w’umukobwa, nintamwishyura se arantwara iki? Habayeho kwamburwa kenshi, iyindi mbogamizi navuga ni akantu uba uri. Uba uri mu kabari, abantu baba bari kunywa ntabwo baba bari kunywa amazi, baba bakubona uri aho ngaho ubahereza umuziki, aba yumva afite uburenganzira bwo kuza kukuvugisha, kukubwira ibyo ashaka; dutahane, ese nkugurire icyo kunywa?, ese dusangire?"
DJ Rusam, uherutse no gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yakoranye na Thedicekid yise ’Talent,’ amenyerewe mu mwuga wo kuvanga umuziki mu Rwanda aho yakunze kugaragara afatanya na mugenzi we DJ Higa.
Aherutse kurushinga na Alex Tlex, bari bamaze igihe bakundana ndetse badahwema kubyerekana bifashishije imbuga nkoranyambaga. Aba bombi batangaje ko basezeranye imbere y’amategeko kuwa Kane tariki 5 Kamena 2025.
DJ Rusam yambitswe impeta y’urukundo tariki 25 Kanama 2024, aho umukunzi we yari yakoranyije inshuti za hafi. Icyo gihe, Alex Tlex yasabye uyu mukobwa kumubera umugore undi na we, nta kuzuyaza ahita abyemera mu marira menshi y’ibyishimo.
Urukundo rwabo, barugaragaje ku mugaragaro ku munsi w’abakundana tariki 14 Gashyantare 2023. Icyo gihe bateranye imitoma karahava ndetse kuva ubwo batangira kujya basangiza ababakurikira mu buryo buhoraho ubuzima bwabo bw’urukundo.
DJ Rusam yagiriye inama abakobwa bifuza kwinjira mu mwuga wo kuvanga imiziki
Yakuriye inzira ku murima abatekereza kubyinjiramo bakurikiyemo amafaranga cyangwa kwiryohereza ubuzima
Yasabye abashaka kuba aba-DJ kwiga kumenya icyo bashaka kugira ngo babashe kugera aho bashaka
DJ Rusam yashimiye umugabo we wamubereye ingabo imukingira mu mwuga we
Aba bombi baherutse gusezerana kubana akaramata

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *