skol

Dolly Parton yasubitse ibitaramo yari afite kubera ibibazo by’ubuzima

Yanditswe: Monday 29, Sep 2025

featured-image

Umuhanzikazi w’icyamamare muri muzika ya country, Dolly Parton, yatangaje ko yasubitse ibitaramo byari biteganyijwe ko azatangirira i Las Vegas muri Caesars Palace mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka, bitewe n’ibibazo by’ubuzima bimusaba kwitabwaho n’abaganga.

Mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Dolly w’imyaka 79 yavuze ko abaganga bamugiriye inama yo gukora ibikorwa by’ubuvuzi bikenewe kugira ngo agarure ubuzima bwe mu buryo, bityo akabona umwanya n’imbaraga byo kwitegura neza ibitaramo. Yongeyeho ko ibyo bitaramo byimuriwe muri Nzeri 2026, kandi amatike yaguzwe azakomeza gukoreshwa, ku buryo n’abifuza gusubizwa amafaranga bazayahabwa.

Uyu muhanzikazi ntiyatangaje neza indwara arwaye, ariko aherutse gusiba ibirori bya Dollywood nyuma yo gusanganwa ’kidney stone’ yamuteye ububabare bukomeye. Mu mashusho yoherereje abafana ku ya 17 Nzeri, Dolly yasobanuye ko abaganga bamugiriye inama yo kwirinda ingendo kugira ngo abanze akire neza.

Ibi bibazo by’ubuzima bije nyuma y’uko muri uyu mwaka abuze umugabo we Carl, bari bamaranye hafi imyaka 60 babana. Nyuma yo kumutakaza, Dolly yahise yandika indirimbo nshya yise ’If You Hadn’t Been There’ ayitura urukundo n’urwibutso rwe.

Mu gusobanura icyatumye asubika ibitaramo, Dolly yagize ati: “Nashakaga ko abafana banjye bamenya amakuru avuye kuri njye: nasabwe gusubika ibitaramo bya Las Vegas. Mpanganye n’ibibazo by’ubuzima, kandi abaganga bambwiye ko ngomba gukorerwa ibikorwa runaka byo kuvurwa."

Yakomeje avuga ati: “Ariko mu by’ukuri, ibi bisobanuye ko ntazashobora kwitegura no gukora igitaramo nk’uko bikwiye, cyangwa nk’uko mwe abafana banjye mukwiye. Mushake amafaranga menshi yo kuza kunsura, kuko nshaka kuzagaruka vuba meze neza cyane.”

Dolly Parton ni umwe mu bahanzi bubashywe cyane ku isi, uzwi mu ndirimbo zakunzwe nka Coat of Many Colors, I Will Always Love You, 9 to 5, na Jolene. Yari ategerejwe cyane i Las Vegas kuko kuva mu myaka ya 1990 atongeye kugaragara ku rubyiniro rwa The Strip, aho yaherukaga ari kumwe n’icyamamare Kenny Rogers baririmbana indirimbo yabo izwi cyane ’Islands In The Stream’.

Nubwo ibitaramo bye byigijwe inyuma, Dolly yijeje abafana be ko akomeje guharanira gukira no kongera kubagarukira vuba, anabasaba gukomeza kumuba hafi muri ibi bihe by’ubuzima bikomeye arimo gucamo.

Dolly Parton yasubitse ibitaramo yagombaga gukora ngo abanze yite ku buzima bwe butameze neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa