skol
fortebet

Dore 5 uyu mwaka wa 2020 Wahiriye Bagatoragura batunamye mu kwamamara Ku mbuga Nkoranyambaga mu Rwanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 08, Dec 2020

Sponsored Ad

Imbuga nkoranyambaga zikomeje kwigarurira imitima ya benshi ndetse umuntu cyangwa itsinda bakaba bakwamamara mukanya nkako guhumbya cyangwa akaba yasubira hasi nanone mukanya nkako guhumbya hifashishijwe imbuga nkoranyambaga nka Instagram, YouTube,FaceBook, Twitter, Snap Chat nizindi zitandukanye.

Sponsored Ad

Muri uyu mwaka wa 2020 nkuko benshi bawita udasanzwe, hari nabo wahiriye bagira ubwamamare budasanzwe byumwihariko kumuyoboro wa YouTube.
Uyu munsi Umunyamakuru wa Umuryango yahisemo kubagezaho bamwe mubamamaye cyane Kumbuga nkoranyambaga u Rwanda muri uyu mwaka. Si abo gusa nawe ushobora kuba wahuza nawe cyangwa hakaba hari ukundi ubibona.

5. Dorcas na Vestine

Aba ni abana babakobwa bamajwi adasanzwe, abenshi bakababa barabataziriye akazina k’Abana bafite amajwi nkayabamarayika. Ni abana kandi bafite impano idasanzwe mu miririmbire, rubanda nyamwinshi bo mu Rwanda no hanze bakaba baraberetse urukundo ibiganiro bitandukanye batanga birebwa nababarirw mubihumbi Magana ndetse bakaba barahamije ko bakunzwe ubwo basohoraga indirimbo yabo ya mbere yitwa Nahawe Ijambo imaze kurebwa nabarenga ibihumbi Magana inani mukwezi kumwe gusa.

Dorcas na Vestine ni abana bafite amajwi adasanzwe

4. Sky 2

Uyu ni umu Raperi akaba numwe mabasore bakunzwe nabantu batari bacye muri 2020 byumwihariko kumvugo zidasanzwe ndetse namagambo agenda akoresha mubiganiro yagendaga akora. Yamamaye cyane kandi kumvugo nka Wabagahe, nizindi zitandukanye. Sky2 akaba afite nindirimbo zitandukanye nka: Wabagahe, Mubapfumu, Bamvugirije induru nizindi zitandukanye.

Sky2 umusore wamamaye mumvugo zidasanzwe

3. Yolo The Queen

Uyu izina rye ryatumbagiye cyane muri uyu mwaka turi gusoza wa 2020 aho abenshi mubakurikirana imbuga nkoranyambaga byumwihariko Instagram, babonye namaso yabo umukobwa uteye nkuko benshi babyifuza. Ni umukobwa ufite imiterere idasanzwe byumwihariko aricyo yamenyekanyeho dore ko Atari umuhanzi cyangwa umukinnyi wa film gusa ariko ntibimubuze kuba yakurikirwa nabasaga ibihumbi 130. Muminsi ishize hagiye hasohoka ama foto (Screenshot) yandikiwe cyangwa yakurikiwe (Follow)nibyamamare muri leta zunzubumwe za merica kurubuga rwa instagram. Uyu mukobwa kandi ikindi azwiho nuko kuri konti ye ya instagram nta foto ye nimwe iriho aseka. Bigatuma benshi bibaza byinshi.

Yolo The Queen wamamaye nkumukobwa uteye muburyo budasanzwe

2. Papa Cyangwe

King Lewis cyangwa se Papa Cyangwe nkuko ryamamaye muri 2020, uyu simushya mu myidagaduro yo mu Rwanda dore ko yakoraga umuziki nambere yuyu mwaka. Gusa ntawakwirengagiza ko izina rye Papa cyangwe ryamamaye cyane uyu mwaka. Ntawahamya ko izina King Lewis ryatumaga atamamara gusa iyo urivuze benshi ntibamenya uwo ushatse kuvuga nyamara wavuga Papa cyangwe bagahita bamumenya. Hari nabatekereza ko aria bantu babiri batandukanye nyamara Atariko biri. Papa cyangwe amaze kwamara cyane byumwihariko mundirimbo nka Imbeba yafatanije na Igor Mabano, Ngaho nizindi zitandukanye, byumwihariko akaba arebererwa inyungu ze na Kompanyi ya Rocky Entertainent isanzwe imenyerewe mumyidagaduro mu Rwanda.

Papa cyangwe wamamaye ku Mbeba

1. Karyuri

Karyugahawe Umwana muto ufite impano idasanzwe yo kubyina ukomoka I Kanazi mu Karere ka Bugesera, izina rye ryaje gutumbagira uyu mwaka bigera n’imahanga aho yashyizwe kurukuta rwa MTV akaba ari umuyoboro wa shene ya Televiziyo ikomeye kwisi benshi bagatangazwa nimpano ye idasanzwe. Karyuri kandi yakunzwe ndetse agenerwa nubufasha numuhanzi w’iCyamamare Meddy nyuma yo gukorwa kumutima n’impano ye ndetse yiyemeza no kumurihirira Amashuri kugeza Arangije.

Karyuri umwana w’impano itangaje

Tuvuze abo 2020 yaguye neza kubera imbuga nkoranyambaga bakigarurira imitima ya benshi twakwandika impapuro nyinshi. Gusa uyu ni umwe mumyaka abenshi bise udasanzwe bitewe nibintu bitandukanye byawuranze bitari byitezwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa