skol
fortebet

Dore amafoto utabonye yaranze ubukwe bw’umuhanzi Igor Mabano

Yanditswe: Monday 06, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Igor Mabano yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Laura bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo tariki ya 5 Nzeri 2021, nibwo umuhanzi ukunzwe cyane Igor Mabano yahamije isezerano we n’umukunzi we imbere y’ababyeyi n’Imana ,mu muhango wabereye kuri Heaven Garden ku Irebero.

Ubukwe bw’abo bwatashywe na bamwe mu byamamare barimo Butera Knowless, Ishimwe Clement, Aline Gahongayire, Nel Ngabo, Platini n’umuhanzi Ben Adolphe banakoranye indirimbo ‘Aba Ex’.

Hari kandi Mighty Popo, umuyobozi w’ishuri rya Muzika rya Nyundo Igor Mabano yizeho umuziki. Dares na Junior bagize itsinda ry’umuziki rya Juda Muzika.

Ubukwe bwabo bwaririmbyemo Nel Ngabo, itsinda rya Symphony Band ndetse n’umusizi Rumaga wavuze ibisigo.

Igor Mabano aherutse kubwira Radio Rwanda ko hashize igihe ‘kinini’ akundana n’uyu mukobwa basezeranye kubana akaramata.

Tariki 28 Kanama 2021, Igor Mabano yasabye anakwa umukunzi we. Ni umuhango witabiriwe n’abahanzi bagenzi barimo Yvan Buravan, Andy Bumuntu ndetse na Producer we Ishimwe Clement.

Ku wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021, Igor Mabano yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma yo gusaba no gukwa, Igor Mabano yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko yabonye umwamikazi yakunze, atsinze yegukanye umuringa.

Yavuze ko hari hashize igihe kitari gito ategereje inyamibwa ye none umunsi warageze bemeranya kubana akaramata. Uyu muhanzi yavuze ‘mbonye urubavu rwanjye nari narabuze ubu nduzuye ndanyuzwe ntazindi mpaka’.

Yahaye ikaze mu buzima bwe urukundo rwe, amusezeranya kandi arahirira kutazigera amwicisha irungu.

Ati “Ntuzicwa n’irungu ibyo ndabirahiye. Nzakuririmbira izitarahimbwa nkucurangire urwo nkukunda unyurwe. None n’ejo ibe ari njye nawe nyamibwa yizihiye urug


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa