skol
fortebet

Dore amafoto yaranze ibirori byo kwambikwa Impeta Miss Bahati Grace

Yanditswe: Monday 30, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Miss Bahati Grace wabaye nyampinga w’u Miss Rwanda muri 2009, yambitswe impeta n’umukunzi we Pacifique Murekezi bamaze igihe kinini bari mumunyenga w’urukundo

Sponsored Ad

N’ibirori byabaye kuri uyu Gatandatu tariki 28 Kanama 2021 nibwo Bahati Grace na Murekezi Pacifique basangije ababakurikira kumbuga nkoranyambaga
, amafoto nyuma y’uko uyu mukobwa yambitswe impeta.

Ni amafoto yakiranywe ibyishimo n’inshuti zabo zizi ko aba bamaze igihe bakundana bagiye kurushinga mu minsi iri imbere.

Miss Bahati Grace yambitswe iyi mpeta na Murekezi biyemeje kurushinga nyuma y’iminsi mike akorewe ibirori byo gusezera ubukumi.

Byitezwe ko ubukwe bwa Miss Bahati Grace buzaba tariki 4 Nzeri 2021 bukazabera mu mujyi wa Cedar Rapids ho muri Leta ya Iowa imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubu bukwe buzabera ahitwa ‘Double tree by Hilton’ aha niho Miss Bahati na Murekezi bateretaniye bwa mbere none ni na ho bagiye gukorera ubukwe.

Benshi mu bakobwa begukanye ikamba rya Miss Rwanda batumiwe muri ubu bukwe, byitezwe ko hatagize igihinduka bazitabira ibi birori.

The Ben na Meddy nk’abahanzi babanye cyane na Miss Bahati mu minsi ya mbere bakigera muri Amerika, ni bo bazasusurutsa abazitabira ubu bukwe byitezwe ko buzatahwa na benshi mu bafite amazina mu myidagaduro y’u Rwanda batuye muri Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa