skol
fortebet

Dore amakosa abasore bakunze gukora mu ntangiro z’urukondo bigatuma umukobwa abivamo

Yanditswe: Friday 19, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Benshi bakunze kwibaza impamvu bajya mu rukundo rugahita rukonja nta minsi inyuzemo nyamara nubwo baba batabizi hari amakosa abasore bakunzi gukora mu ntangiro z’urukundo bigatuma umukobwa abivamo.

Sponsored Ad

Amwe mu makosa abasore bakunze gukora bikabaviramo gutandukana n’abakunzi babo rugikubita.

Hari abakobwa muganira bakakubwira ko bahisemo kureka gukundana n’umusore runaka kubera ko hari ibyo babonaga bitagenda neza kandi umubano wabo ukiri mu ntangiriro.

1.Uramucunga cyane ugakabya

Kuba yaremeye kuba umukunzi wawe no kugirana umubano wihariye nawe ntibivuze ko ugomba kumucunga nk’umukozi wawe, nta n’ubwo ari igikoresho uha amategeko uko wiboneye.

Ntabwo ari umukobwa wese ushobora kwihanganira umusore umucunga cyane ndetse akamuha amategeko akabije, hari ubona atazabishobora agahitamo kwigendera kandi aribwo umubano wanyu wari ugitangira.

2.Gushyira imibonano mpuzabitsina ku mwanya wa mbere

Nta mukobwa wifuza kujya mu rukundo rushingiye ku mibonano mpuzabitsina gusa.
Niba rero mu ntangiriro z’urukundo rwanyu, wowe musore ugaragariza umukobwa ko icyo ushyize imbere ari ukuryamana nawe gusa, bizatuma abifata nk’aho ari cyo cyonyine kikugenza.

Gutekereza ko wifuza kumugira igikoresho cy’imibonano mpuzabitsina bizatuma agira ubwoba ahitemo guhagarika umubano wanyu.

3. Uhoza uwo mwigeze gukundana mu biganiro byanyu

Kimwe mu bintu bibabaza kandi binashobora gutuma umuntu atandukana n’uwo bakundana kandi aribwo bakinjira mu rukundo ni uguhoza mu biganiro uwo mwigeze gukundana nyuma mugatandukana.

Iyo uri umusore rero ugahora uvuga umukobwa mwigeze gukundana kandi uri kumwe n’umukunzi wawe mushya, nta bundi butumwa uba utanga uretse kumugaragariza ko utaramwibagirwa bigatuma afata umwanzuro wo kubivamo.

4.Ufite abandi bakobwa benshi utereta

Buri mugore cyangwa umukobwa wese aba yifuza kumenya ko umugabo bakundana nta wundi muntu bamusangiye.

Gutereta abandi bakobwa rero by’umwihariko mu ntangiriro z’umubano wanyu bituma atekereza ko utamwitayeho bihagije ku buryo wagumana na we wenyine bishobora gutuma agutakariza ikizere ndetse agahitamo kubivamo mu rwego rwo kwirinda kuzababara.

5.Aza inyuma muri gahunda zawe

Iyo utitaye ku mwanya n’agaciro umukobwa mukundana afite mu buzima bwawe bituma umufata uko wishakiye ntumushyire imbere muri gahunda zawe.

Abagore iteka bifuza kuza ku mwanya wa mbere mu buzima bw’abakunzi babo, iyo rero mu ntangiriro z’urukundo rwanyu umugaragarije ko ibyo yifuza bitazashoboka bituma afata umwanzuro wo kubivamo hakiri kare kugira ngo yirinde kuzababara.

6.Ntuha agaciro ibyiyumviro bye

Gusobanukirwa no guha ibyiyumviro bye bimugaragariza ko wowe na we muhuje koko.

Iyo utabasha kumwumva ndetse ntunagaragaze ubushake bwo kubikora bituma atekereza ko nta bushobozi bwo kugirana nawe umubano mwiza urimo guha agaciro ibyiyumviro bya buri umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa