skol
fortebet

Dore ibintu buri musore akwiye kwirinda gukora agamije gushimisha uwo bakundana

Yanditswe: Sunday 12, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bimwe mu bintu buri musore wese akwiye kwirinda gukora kugirango ashimishe umukunzi we kuko bishobora kumuviramo kwicuza nyuma.

Sponsored Ad

1. Gusuzugura umuryango wawe

Abakobwa benshi bajya babona ubitayeho cyane akaba yanakora ibintu bidafututse kugira ngo arebe kure wajya umwirukaho, ntuzigere na rimwe usuzugura cyangwa uta umuryango wawe kubera umukobwa uri gutereta kuko nagenda, icyo uzasigarana ni umuryango wawe. Rero ntukihenure ku muryango wawe cyangwa ngo uwute kugira ngo ushimishe umukobwa uri gutereta.

2. Gukora ibyaha kubera we

Ntugafate amadeni cyangwa ngo urwane cyangwa ikindi cyaha wakora icyo aricyo cyose, ngo ugikore kugira ngo wereke umukobwa ko umukunda. Usibye ko ari ubuzima bwawe uzaba wangiza, uzaba unamwiyereka nk’aho nakora amafuti uzamushyigikira buhumyi. Rero ntukabikore.

3. Guta inzozi zawe

Mbere y’uko uhura n’umukobwa muri gukundanda wari ufite inzozi zawe, ibyo wifuza kugeraho, wita izo nzozi rero kugira ngo ushimishe umukobwa. Niba wari ufite inzozi zo kubanza gutunga inzu mbere yo gushinga urugo, wita izo nzozi ngo wirukire kubaka. Niba uwo mukobwa agukunda koko azategereza ugere ku nzozi zawe ubundi mubane.

4.Kwiyima ibyo ukeneye kugira ngo umushimishe

Ni byiza gufasha umukobwa ukunda, biranashimisha. Ariko nk’urugero; ntuzafate ifunguro wari burye ngo urimwoherereze maze wowe ubwirirwe. Icyiza wamuhamagara mukarisangira. Niba ashaka kwisukisha imisatsi kandi ukeneye kwishyura inzu, ntuzirengagize ibibazo ufite ngo umuhe ayo mafaranga ngo ajye kwisukisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa