skol
fortebet

Dore ibintu umugore ashobora gukora umugabo we akaba atatekereza kumubangikanya

Yanditswe: Friday 01, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

skol

Rimwe na rimwe usanga abagore bibaza impamvu abagabo babo babaca inyuma akenshi ugasanga bibwira ko bakoze icyo bagombaga gukora ariko hari ibintu by’ingenzi umugore ashobora gukora umugabo we akaba atatekereza kumuca inyuma.

Sponsored Ad

Bimwe mu bintu umugore ashobora gukora umugabo we akaba atatekereza kumuca inyuma.

1.Kugisha inama umugabo wawe mbere yo gufata icyemezo runaka

Iyo ugisha inama umugabo wawe mber eyo gufata icyemezo, bimugaragariza ko wishimiye kuba muri kumwe u buzima bwawe bwose. Ariko niyo byaba ku kantu gato ufasheho umwanzuro utabanje kumugisha inama, icyo gihe bimugaragariza ko mutari mu cyerecyezo kimwe.

2.Kwitangira urugo kugirango ibitagenda bigende neza

Rimwe na rimwe kugaragariza umugabo wawe ko umwishimira kandi bikamugera ku mutima bisaba kwitanga. Ni cyo cyimwe no kwiyemeza guhinduka ariko ukaba uziko ugambiriye gusigasira urukundo rwanyu. Niba wumva wishimiye umugabo wawe ntuzatinye kwitanga ku kintu cyose cyatuma urukundo rwanyu rusagamba.

3.Guhora ushaka icyamushimisha

Umugore uha agaciro umugabo we kandi akumva yishimye kuba ari kumwe nawe, uzasanga ahora ashaka icyumunezeza. Amenya ibyo umugabo we yanga akabigendera kure, yakosa agasaba imbabazi aho kwihagararaho.

4.Kwiyitaho ukurikije uko umugabo wawe akunda

Uburyo wiyitaho , uko wisiga nuko wambara iyo ubikora ugambiriye gushimisha umugabo wawe kuruta uko wowe uri kwishimisha bituma umugabo yumva ko umuha agaciro kandi ukamwishimira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa