skol
fortebet

Dore ibintu umukobwa atagomba gukora akimenyana n’umusore umusaba urukundo

Yanditswe: Monday 01, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa ukimenyana n’umusore umusaba urukundo, hari imyitwarire aba agomba kwirinda kugira ngo urukundo rwabo rudahita ruzamo agatotsi rutamaze kabiri.

Sponsored Ad

Ibintu umukobwa atagomba gukora akimenyana n’umusore umusaba urukundo byatangajwe n’urubuga Elcrema rutanga inama mu rukundo:

1.Kugusohokana ngo musangire ukazana inshuti zawe zose

Bishobora gutuma umuhungu abura ibiganiro cyangwa ntimubone umwanya wo kuganira byimbitse ngo mumenyane. Ashobora no gutekereza ko uri umukobwa utazi kwifatira icyemezo ukitwaza abandi.

2.Kumusaba amafaranga

Ntimuramarana igihe ariko utangiye kumusaba amafaranga! Ashobora gutekereza ko ari cyo kikugenza na we akemera akayaguha, afite icyo ashaka kugukuraho cyangwa agahita akwicaho.

3.Kuvuga nabi uwo mwakundanaga mbere

Bigaragaza ko utagira ibanga kandi niba utabasha kubaha uwo mwakundanye na we ntiwiyubaha.

4.Kunywa ugasinda

Ni ikibazo gikomeye cyane kuko ushobora kuvuga cyangwa ugakora ibintu uzicuza nyuma. Umuntu ashobora no kuguhemukira wasinze akagukoresha icyo ashaka kuko udafite ubushobozi bwawe bwose.

5.Kwambara ibintu bigaragaza cyane ibice by’umubiri bitandukanye

Bishobora kurangaza uwo musore bikanamuha ubutumwa ko icyo ushaka ari kuryamana nawe maze nawe akaba ari byo aharanira, ntiyite ku byo muvugana maze yakugeza mu buriri ibyanyu bikaba birangiriye aho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa