skol
fortebet

Dore ibitangaje wamenya ku mukobwa ugezweho mu myidagaduro uri mu ndirimbo ya Jules Sentore [Amafoto]

Yanditswe: Wednesday 11, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kayesu Shalon [Shazz] wamenyekanye mu ifungwa ry’abahanzi babiri Davis D na Kevin Kade ni umukobwa ufite imyaka 18 y’amavuko ndetse isaga kuko yayujuje ku itariki 23 Ukuboza 2020, ubu akaba yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye mu bijyanye n’ubukerarugendo.

Sponsored Ad

Mu gihe abahanzi Kevin Kade, Davis D n’abandi bafatwaga n’Urwego rw’Igihugu rw’Ugenzacyaha (RIB), abantu batandukanye cyane cyane abafana b’abo bahanzi bavuze ko abo bahanzi n’abo bari kumwe bafungishijwe n’uwo mukobwa witwa Kayesu Shalon, bitewe n’uko ngo afite Nyirarume ukomeye cyane muri Polisi y’u Rwanda, bityo akaba ari we watumye abo bantu bafungwa.

Umunsi ku munsi uko aba bahanzi bamaraga igihe aho bari bacumbikiwe niko uyu mukobwa yakomezaga kotswa igitutu n’abafana b’aba bahanzi ndetse hari n’ibyavugwaga ko nawe yashakaga kubarenganura ariko akabura inzira abicishamo.

Uyu mukobwa w’uburanga buhebuje nk’uko bigaragara mu mafoto ye yatangiye kwifashishwa mu mashusho y’indirimbo z’ibyamamare dore ko aherutse kugaragara mu ndirimbo ya Jules Sentole yitwa ’Iyizire’, abantu benshi bakerekana ko bamushyigikiye ndetse ko yabijemo neza.

Ubundi ibijyanye n’uko yafungishije abahanzi twavuze haruguru abisobanura gute?

Mu kiganiro na Yago kuri shene ye yitwa Yago Tv Show, Kayesu yavuguruje ibyo byose byavuzweho, atangaza ko hari n’abafunzwe nka Davis D atari anaziranye na we, kuko ubundi ngo yari inshuti isanzwe ya Kevin Kade. Yavuze ko kuko Kevin Kade yabanaga Davis D mu nzu, ngo rimwe Kevin Kade yarahamagaye ngo aze amurebe mu rugo, agezeyo ahasanga na Davis D yari abonye bwa mbere ariko ntibagira ibintu byinshi bavugana uretse kumubaza amakuru ye, n’aho atuye, ubundi ajya kuganira na Kevin Kade wari umuhamagaye.

Habimana Thierry we, kuko ngo asanzwe akora umwuga wo gufotora, yajyaga afotora Kayesu mu bihe bitandukanye kandi yari anaziranye na musaza we, ku buryo ngo na we yamufataga nka musaza we. Umunsi bafatwa n’inzego zishinzwe iperereza, ngo byakozwe na nyirarume wa Kayesu, wabwiye urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ko babuze umwana.

Kayesu Shalon yashimwe n’abatari bake uburyo yagaragaye mu mashusho ya ’Iyizire’

RIB, mu gukora akazi kayo, yagiye ishakisha abantu bahura n’uwo mwana w’umukobwa bahereye kuri Kevin Kade wari wamuhamagaye bwa nyuma. Abashinzwe ubugenzacyaha, ngo bamaze gufata Kevin Kade, bamusabye kubageza aho Kayesu ari kuko ngo bari bazi ko ahazi.

Ibyo ngo byahuriranye n’uko Kayesu Shalon yari yaraye kwa Habimana Thierry bitewe n’uko ngo bari bafitanye gahunda yo kumufotora, ariko burinda bumwiriraho amasaha yo guhagarika ingendo nijoro amugereraho kubera ingamba zo kwirinda Covid-19. Thierry ngo yari afite abandi bantu yari arimo afotora, mu gihe Kayesu we yabaga arimo kuruhuka. Thierry ngo yafotoraga abo bakiriya bandi, biza kurangira abandi batashye asigarana na Kayesu bonyine.


Nyuma yo kubona ko amasaha yo guhagarika ingendo nijoro yabafashe, Thierry ngo yabwiye Kayesu ko ibyiza ari uko batahana n’amaguru kuko we atuye hafi y’akazi ke mu Mujyi, mu Karere ka Nyarugenge, kuko bitaba bigishobotse ko Kayesu agera iwabo i Kibagabaga.

Nk’umukobwa, Kayesu ngo yagize impungenge zo gutaha mu rugo rw’umusore, ariko ngo Thierry amubwira ko atagomba kugira ikibazo kuko ngo abana na mubyara we w’umukobwa n’undi w’umuhungu witwa Bobo. Kayesu yaremeye batahana iwe, kandi koko asangayo abo babyara ba Thierry yari yamubwiye ko babana.

Mu gihe bari bageze aho mu rugo kwa Thierry ngo Kayesu yicaranye n’abo babyara ba Thierry mu ruganiriro baganira, mu gihe Thierry we ngo yari mu cyumba atunganya amafoto yari yafotoye Kayesu kuko ngo yagombaga kuyatangaza (gupostinga) umunsi ukurikiyeho.

Bibaye nka saa sita z’ijoro ngo ni bwo Kevin Kade yahamagaye Kayesu, ngo amubwira ko amukeneye mu birori bito bafite i Nyarutarama kandi ko babifitiye uburenganzira nta kibazo. Kayesu ngo yabanje kubyanga, ndetse na Thierry ngo amubuza kugenda muri iryo joro ariko Kayesu birangira yemeye.

Muri uko kwemera Kevin Kade yahise azana n’imodoka aje kumufata, naho iyo modoka ngo yarimo n’Abapolisi baje gufata Kayesu. Nyuma yo kumenya ko uwo bari kumwe ari we Thierry, na we ngo abo bapolisi baramufashe ndetse na mubyara we Bobo n’ubwo we ngo yahise arekurwa vuba.

Nyuma y’igihe gito na Davis D nk’umuntu wabanaga na Kevin Kade, na we yarafashwe, bose ngo bajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo, kuko byakekwaga ko abo basore uko ari batatu bagize ubufatanyacyaha mu gusambanya uwo mwana. Ngo bagiye gutanga ibizamini muri Laboratwari kugira ngo bimenyekane niba koko baramusambanyije. Ibyo bizamini byaje gusohoka bigaragaza ko ngo batamusambanyije, bituma abo bari bafashwe na RIB bose bafungurwa.

Kayesu avuga ko asaba imbabazi abantu bose kuko icyo kibazo cyagize ingaruka ku mirimo yabo basanzwe bakora, ndetse akazisaba n’umuryango we n’abandi bamufashe nk’indaya cyangwa ikirara kuko ngo uko bamufashe si ko ari. Asoza agira inama abana b’abakobwa kujya bamenya kugenzura inshuti bagendana kuko hari ubwo icyitwa ‘ikigare’ kigukoresha ibintu bibi.

Umuhanzi Davis D aherutse kuvuga ko uyu mukobwa yamubabariye bitewe n’uko yasanze na we atari we wifuzaga ko bafungwa ahubwo yari ameze nk’ikarita yari iri mu mukino iri gukoreshwa.


Yagize ati: “Abari kumuha nimero yanjye ntabwo babikoze ngo tuvugane ariko amakuru y’uko yansabye imbabazi narayumvise. Naramubabariye kuko nararebye mbona na we si we, nta mpamvu yo kumurakarira". Akomeza ati “Ameze nk’ikarita yari iri mu mukino iri gukoreshwa, nta mugambi mubi yari afite. Njye nk’umuntu mukuru biranyorohera kumenya uwanteje ikibazo n’utakinteje. We ni umuntu wari uri aho hagati ahubwo ibyabereye inyuma bamwitwaje ni byo byabaye ikibazo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa