skol

Dore ikimero n’ubwiza by’umukobwa uhagarariye intara y’Iburengerazuba ukomeje kuvugisha benshi[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 31, Jan 2022

featured-image

Umukobwa witwa Nshuti Divine Muheto uri mu batsindiye guhagararira Intara y’Uburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga ku bw’uburanga bwe.

Muheto Divine yabashije gutoranywa mu bakobwa icyenda batsinze mu gikorwa cyo guhitamo abazahagararira u Burengerazuba mu gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Rubavu kuri uyu wa 30 Mutarama 2022.

Muheto w’imyaka 18 y’amavuko yageze imbere y’Akanama Nkemurampaka kagizwe n’abarimo Miss Mutesi Jolly, abanza kubasuhuza na bo baramwikiriza.

Miss Jolly Mutesi akibona uyu mukobwa yabanje kumubwira ko ari afite uburanga buhebuje. Yagize ati “Uri mwiza pe!”

Yakomeje amubaze niba asanzwe aziko ari mwiza, gusa Muheto we yasubije ko atari abizi.

Uyu mukobwa yabwiye abagize Akanama Nkemurampaka ko afite umushinga yise ‘Igiceri Program’ mu rwego rwo kwizigama cyane ku rubyiruko n’abagore muri rusange.

Yavuze kandi ko azakora ubukangurambaga yaba mu mashuri, abana bagatangira gutozwa kwizigamira bakiri bato.

Nyuma yo gusobanura umushinga we, abagize Akanama Nkemurampaka bamusabye kwiga neza ku mushinga we ndetse akirinda kugira ubwoba mu gihe awusobanura.

Umushinga we n’ubwiza biri mu byamuhesheje amahirwe yo kuza mu bakobwa icyenda bagiye guhagararira Intara y’Uburengerazuba.

Ubwo amafoto y’uyu mukobwa yashyirwaga ku mbuga nkoranyambaga benshi bakomeje kugaragaza ko ari mwiza ndetse bamwifuriza kuzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa