skol
fortebet

Dore urutonde rw’abanyarwanda 8 babaye ibyamamare mu buryo budasobanutse [Urutonde]

Yanditswe: Wednesday 01, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abantu batandukanye bakurikiranira hafi ibyamamare byo mu Rwanda abenshi hari ibibazo bagenda bibaza ku bantu bamwe na bamwe bamamaye ahanini ntibabibonere ibisubizo,ari nayo mpamvu twahisemo gukusanyiriza abasomyi b’ikinyamakuru Umuryango.rw urutonde rwa bamwe mu banyarwanda bamamaye mu buryo butumvikana n’icyatumye baba ibyamamare.

Sponsored Ad

8.Temarigwe

Temarigwe Abdallah ni umugabo ukuze kuko afite imyaka 64 y’amavuko, akaba afite umugore n’abana batatu babana mu Rwampara; i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali. Yamamaye kubera kuvuga ko afite ububasha budasanzwe bwo kurya ibiryo byinshi, dore ko we ubwe yemeza ko abasha kurya ibiro birenga 150 by’ibiryo, akarenzaho n’amakaziye agera kuri atanu y’ibinyobwa.

Twamushyize ku mwanya wa 7, mubantu bamamaye kuburyo budasobanutse, kuberako twasanze ubwamamare bwa Temarigwe bwubakiye ku kinyoma, icyambere Temarigwe yigeze kubeshya ko yariye ibiryo inda igaturika, ibi byatumye abantu bamutangarira cyane , batangira no kwemera ko ibyo uyu mugabo yirahira aribyo koko, gusa ntibyatinze kuko abaganga bavuguruje iki kinyoma, bavuga ko umuntu adashobora kurya ngo inda iturike.

Abaganga bavuga ko iyo igifu cyuzuyemo ibiryo, hadashobora kubaho uburyo cyaturika ahubwo byagaruka biciye aho byanyuze byinjira cyangwa bigaca hasi ahaca umwanda munini. Tugarutse kubindi akora nko kurya amagi mabisi, guterura injerekani akoresheje amenyo, ibyo hari abandi bantu benshi babikora mu gihugu kandi badafite izina nk’iryo afite, ahubwo kubasha kuvuga akavuga n’ibitabaho byatumye aba kizwinabose.
7.Rwarutabura.
Ngenzahimana Bosco uzwi nka Rwabutabura, aho iri zina yarikomoye mu gace atuyemo ka Rwarutabura , ni umufana ukomeye wa Rayon Sports akaba afite umugore n’abana batatu. Mu baganiriye natwe abenshi bemeje ko kuba iri zina rizwi cyane mu Rwanda, ntabisobanuro wabibonera, kuko hari abandi bantu bafana kumurusha kandi batazwi nk’uko azwi, ahanini amagambo atangaje yo kwamamaza ikipe akunda, nibyo abenshi baheraho bavuga ko byatumye yamamara, urugero yigeze kuvuga ko umugore we ariwe umusiga amarange ndetse ko atambaye ikariso iriho amabara y’ubururu n’umweru ntacyo bavugana mu buriri.
6.Rutikanga Ferdinand

Rutikanga Ferdinand ni izina rizwi hano mu Rwanda, kubera kugira ibisubizo n’ibibazo bisekeje byatumye abantu benshi bamukurikirana, kuburyo n’itangazamakuru ryamuhaye umwanya aridagadura. Ibi byatumye amenywa n’imbaga nyamwinshi, mu babajijwe, abenshi bahurije kubwamamare bw’uyu mugabo bavuga ko yamamaye mu buryo budasobanutse.

Ikindi cyatumye yamamara ni uko ikintu cyose agiye gukora arabanza akibutsa abantu ko ariwe watangije umukino w’iteramakofi mu Rwanda, n’iyo ugiye kugirana nawe ikiganiro arabanza agahagarara nk’uko abatera ingumi bahagarara, utu dukoryo twose twatumye amenyekana bidasanzwe.
5.Barafinda Sekikubo Fred

Barafinda Sekikubo Fred, ni umwe mu Bakandida bifuzaga kuzahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, mu matora yari ateganijwe mu mu kwezi kwa Kanama 2017, gusa ntibyamuhiriye kuko komisiyo y’igihugu y’amatora yasanze atujuje ibyangombwa bimwemerera kwiyamamaza. Uyu mugabo yamamaye mugihe gito cyane, kubera udukoryo twinshi yagaragaje mu biganiro yatangaga bifitanye isano n’ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Barafinda yavutse 21 Mutarama 1971.

Aganira n’itangazamakuru ubwo yashakaga kwiyamamaza yavugaga ko yatekereje kwiyamamaza abitewe n’imisemburo ya politike imurimo kuva akivuka, akayikurana kugeza n’ubu ikimurimo.

Yavugaga ko Abanyarwanda bagiye kunguka umunyapolitike w’akataraboneka naramuka atowe. Yavugaga kandi ko Ku myaka 47 afite ngo nta mashuri atize kuko imyaka amaze ubwayo ni amashuri, naho mu mashuri asanzwe ngo si ngombwa icy’ingenzi ni uko azi gusoma no kwandika.

Yongeyeho ko aje guca umuco wo kugumirwa aho yavugaga ko azajya ahuriza abana b’abahungu n’abakobwa bo mu kigero kimwe ku biro by’umudugudu bashimane, ubundi bubake ingo zabo, ibi byose ni bimwe mu byatumye uyu mugabo amenywa nabose, mubaganiriye natwe bemeje ko akwiye kuza ku rutonde rw’abantu bamamaye muburyo budasobanutse.

4. Bikabyo Original

Bikabyo Original ni umugabo wamamaye cyane mu guhamagara kuri radio Rwanda kuva mu mwaka wa 2001 aho yari afite imyaka 21 gusa y’amavuko, Bikabyo yahamagaraga kenshi gashoboka mu biganiro bitandukanye atanga ibitekerezo, inyunganizi, amakuru yaho atuye cyangwa se abaza ibyo adasobanukiwe.

Nzayisenga Callixte niyo mazina ye nyakuri Yavukiye ahahoze ari muri Perefegitura ya Kibuye, ni ukuvuga Akarere ka Karongi kuri ubu, ari naho agituye. Uburyo yakunze guhamagara kuri Radio n’uburyo yagiye atanga ibitekerezo cyane mu biganiro bitandukanye, byatumye Bikabyo anagirirwa icyizere, ubu ni umwe mu banyamakuru ba Radio Isangano yo mu karere ka Karongi nyamara nta mashuri afite. Yumvikana mu biganiro by’intashyo n’ikitwa Umunsi ucyeye, Nawe ari mu bantu bazwi kandi bamenyekanye mu buryo budasobanutse neza.

3.Babou-G

Mu bantu bavuzwe cyane Babou G arimo, yahimbiwe indirimbo, inzoga ziramwitirirwa, yarashakishijwe cyane, yaravuzwe koko, haba mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda.

Imvugo ye n’ibisubizo yahaye umunyamakuru Yohani Umubatiza mu kiganiro “Amakuru yo muri Karitsiye”, byatumye abantu bamukunda ndetse imvugo z’ibyo yagiye avuga bikwira hose kugeza n’ubu. Hari abantu bagiye bagaragara bavuga ko ari bo “Babou-G” ariko rubanda ntibabivugeho rumwe kugeza aho n’iyi saha nta wurahamya ijana ku rindi ko azi irengero n’amerekezo y’uyu Babou-G, uyu musore nawe yashyizwe kuri uru rutonde.

2.Sandra Teta

Uretse ibitaramo yateguraga, uretse gukundana na Prince Kid, urukundo yakundanye na Derreck wo muri Active, no kuvugwaho inkuru zo gufungwa incuro nyinshi azira ibibazo bifitanye isano n’amafaranga, ababajijwe bose kubwamamare bw’uyu mwari ntakindi bamuziho.

Gusa Sandra Teta yabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB umwaka wa 2011, kuba igisonga cya nyaminga wa kaminuza, ntago ari ibintu byatuma umuntu amenyekana cyane ku rwego uyu mukobwa ariho mu gihugu, dore ko hari n’ababa ibisonga bya Nyaminga w’igihugu batazwi nk’uko uyu mukobwa azwi. Ibi byose nibyo byamushyize ku mwanya wa kabiri mu bantu bamamaye mu Rwanda muburyo budasobanutse.

Umwanzuro: Mu Rwanda hari abashakishije kwamamara byananiye, hari ababigeraho mu buryo utamenya, ikingenzi ni ukwimurika, niba ushaka kwamamara imurike, igaragaze, wivuge ibigwi, uvuge ibidasanzwe uzamamara.
1.Inyogo ye

Habiyaremye Jean Pierre wamenyekanye nka New Boy ( Inyogo ye) n’umwe mubantu bamamaye muburyo butunguranye kubera ibyo bakoze .

Uyu musore yamenyekanye cyane mu myidagaduro nyarwanda ubwo hasakanzwaga aka videwo ka masegonda macye ari naho havuye imvugo y’Ingogo ye

Ibitekerezo

  • Hhhhh wapi ntibibaho kwamamara muburyo budasobanutse. Bitari ibyo sobanura uko bamamara

    Sha cyakoze umuntu watekereje aka kantu azi ubwenge kbx. Ubu star babusitayeho pe

    PAUL W,I MUSHUBI ntiyakabuzemo pe🔔

    Leopold w’i Kigusa uhamagara kuri radio ariko nawe amaze kwamamara!!

    Mwibagiwe kadenesi wo mugasura aaahhhh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa