skol
fortebet

Dore urutonde rw’indirimbo 5 zimaze kurebwa cyane ku Isi ku rubuga rwa YouTube[Urutonde]

Yanditswe: Friday 14, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Iyo urebye urotonde rw’indirimbo zinjiye mu mwaka wa 2022 zimaze kurebwa cyane ku Isi usanga iya mbere bigaragara ko yarebwe n’umubare uruta uw’abantu batuye Isi, tukaba tugiye kureba indirimbo 5 zarebwe cyane kuva zasohoka.
Ni byinshi bishobora gukurura umuntu kureba indirimbo y’umuhanzi ku rubuga rwa YouTube, harimo kuba ari indirimbo nziza inogeye amatwi kandi ifite amashusho meza, kuba umuhanzi ari icyamamare aho abantu baba bafite amatsiko y’indirimbo agiye gusohora n’ibindi.
Iyo urebye (...)

Iyo urebye ku rubuga rwa Worldometers.info, usanga ubu Isi ituwe n’abantu miliyari 7 na miliyoni zisaga 900, ni mu gihe indirimbo imaze kurebwa cyane ari "Baby Shark Dance” ya Pinkfong aho imaze kurebwa na miliyari hafi 10.

1. Baby Shark Dance – Pinkfong

Baby Shark Dance ni indirimbo y’itsinda ry’umuziki ryo muri Korea y’Epfo, ikaba yarakozwe mu rwego rwo kwigisha abana, akaba ari indirimbo ibyinitse yakuzwe cyane, niyo imaze kurebwa na benshi. Yasohotse muri 2016 ubu imaze kurebwa n’abantu miliyari 10 na miliyoni zirenga.

2. Despacito – Luiz Fonsi

Indirimbo ya 2 imaze kurebwa n’abantu benshi, ni indirimbo y’umunya – Puerto Rico, Luis Alfonso Rodríguez López uzwi nka Luis Fonsi ari yo Despacito. Yasohotse muri Mutarama 2017 ikaba imaze kurebwa n’abantu miliyari 7 na miliyoni 701.

3. Johny Johny Yes Papa - LooLoo Kids

Ku mwanya wa 3 naho hari indirimbo y’abana yitwa Johny Johny Yes Papa y’itsinda rya Looloo Kids. Yasohotse muri 2016 ikaba imaze kurebwa n’abantu miliyari 6 na miliyoni 100.

4. Shape of You - Ed Sheeran

Indirimbo y’umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo yasohotse muri Mutarama 2017 ikaba imaze kurebwa na miliyari 5 na miliyoni 586, iri ku mwanya wa 4 w’indirimbo zimaze kurebwa n’abantu benshi.

5. See You Again – Wiz Khalifa

Indirimbo iri ku mwanya wa 5 mu ndirimbo zimaze kurebwa n’abantu benshi ni indirimbo ya y’umuraperi w’umunyamerika, Cameroun Jibril Thomaz uzwi nka Wiz Khalifa. Iyi ndirimbo yasohotse muri Mata 2015 ikaba imaze kurebwa na miliyari 5 na miliyoni 384.

Ibitekerezo

  • Thank you mugemukomeza kubitugezaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa