skol

Dosiye ya Danny Nanone yagejejwe mu bushinjacyaha

Yanditswe: Wednesday 28, Sep 2022

featured-image

Urwego rw’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda (RIB), rwamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye y’uwitwa Ntakirutimana Danny benshi bazi nka Danny Nanone ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Iyi dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 26 Nzeri 2022 nyuma y’uko Ubugenzacyaha bumaze gukusanya ibimenyetso by’ibyaha byatumye Danny Nanone atabwa muri yombi ku wa 19 Nzeri 2022.

Danny Nanone yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore w’imyaka 30 akaba umubyeyi w’umwana babyaranye.

Icyaha Danny Nanone akurikiranyweho aramutse agihamijwe n’Urukiko yahanwa n’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iri tegeko rivuga ko uwahamijwe iki cyaha n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya
miliyoni eshanu ariko zitarenze miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa