skol
fortebet

Dr Iyamuremye yavuze ko 17% m’urubyiruko bafite agahinda gakabije, kubera iki?

Yanditswe: Thursday 28, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Dr IYAMUREMYE Jean Damascene,Umuyobozi w’agashami gashinzwe imivurire y’indwara zo mu mutwe mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), yatangarije KT Radio ko 17% by’urubyiruko byibasiwe n’indwara y’agahinda gakabije.

Sponsored Ad

Ibi Dr Iyamuremye yabivugiye mu Kiganiro Ubyumva Ute cyatambutse tariki 25 Mata aho bavugaga ku ndwara y’agahinda gakabije, ibiyitera, ibimenyetso byayo n’uko yakwirindwa.

Yunzemo avuga ko iyi mibare yabonetse mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2018 ari nayo bakigenderaho kugeza ubu, ariko ngo bafite impungenge ko kubera covid iyi mibare ishobora kuba yrikubye kabiri.

Abajijwe impamvu igituma urubyiruko rungana na 17% rurwaye iyi ndwara y’agahinda gakabije, Dr Iyamuremye yagize ati: “Usanga urubyiruko aria bantu baba batarabona byinshi ngo banabone ko bishoboka kubirenga bitaguhungabanyije, ibyo bituma ikibaye cyose kibakura umutima bakumva ko bibarangiriyeho. Urubyiruko kandi ni abantu baba bakiyubaka bityo bakanakenera byinshi kugira ngo bagere ku nzozi zabo. Iyo rero babuze ibyo bari bakeneye bibatera kwiheba. Hari n’ababiterwa no kumva ari bonyine nyamara bakikijwe n’abantu bakabura uwo bizera cg uwo baganiriza ibibahangayikishije, kubera ko abantu ari ba nyamwigendaho, bakabona ntawe ubitayeho, ntawe ubaha umwanya, n’ibindi. Ibi rero bituma haboneka bamwe mu rubyiruko bishora mu biyobyabwenge, ibisindisha cg n’ibindi bibi bibangiriza ubuzima.”

Uretse urubyiruko ruri hagari y’imyaka 15 na 35 bagera kuri 17%, agahinda gakabije kibasiye 8% mu bafite imyaka iri hagati ya 45 na 60 mu gihe 7% ubasanga mu bafite kuva ku myaka 60 kuzamura.

Ikindi gice kibasiwe n’agahinda gakabije ku kigero kiri hejuru, ni abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi aho biri ku kigero cya 35%.

Ibimenyetso by’aka gahinda gakabije harimo kutanezezwa n’ibyari bisanzwe bikunezeza, kwigunga no gushaka kuba wenyine, guhindura imico uwari usanzwe acyeye ku maso akijima, umujinya ukabije, amagambo y’amaganya, n’ibindi. Abantu baragirwa inama yo kugira umuco wo kubana hafi no gufashanya haba hari ugaragaje ibi bimenyetso, bakamufasha kugera kwa muganga kuko agahinda gakabije ni indwara ivurwa kandi igakira, ariko iyo irangaranywe yatuma umuntu yiyambura ubuzima cyangwa se akabwambura n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa