skol
fortebet

Dr Kizza Besigye yinjiye mu muziki

Yanditswe: Friday 24, Mar 2017

Sponsored Ad

Umunyapolitiki ukomeye mu batavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Uganda Dr Warren Kizza Besigye Kifefe nyuma yo kugerageza kuba Perezida wa Uganda inshuro enye zose bitamuhira , kuri ubu yinjiye mu muziki.
Uyu munyapolitiki Dr Warren Kizza Besigye Kifefe uhorana udushya, yisunze umuhanzi ukomeye muri Uganda Bob Wine kugira ngo abashe kugera ku baturage benshi.
Dr Besigye yagaragaye mu nzu itunganya umuziki muri Uganda ari kumwe n’ umuhanzi Bob Wine barimo gufata amajwi y’ indirimbo.
Ku ruhande (...)

Ku ruhande rwa Bob Wine ukunze kwiyinda Perezida wo muri Guetto avuga ko bazashyira ahagaragara indirimbo bafatanyije.

Besigye na Bob Wine mu nzu itunganya umuziki

Dr Besigye akoze ibi mu gihe Perezida wa Uganda nawe amaze gushyira ahagaragara indirimbo ebyiri. Izo ndirimbo Perezida Museveni yagiye azishyira ahagaragara Uganda yegereje amatora y’ umukuru w’ igihugu ababikurikiranira hafi bakavuga ko akora ibyo kugira ngo abakiri bato bamwiyumvemo.

Ku ikubitiro Perezida Museveni yashyize ahagaragara indirimbo yitwa “Another Rap” arongera mu matora aheruka y’ umukuru w’ igihugu ashyira ahagaragara iyitwa “Yengoma”

Warren Kizza Besigye Kifefe ni umuganga yavutse mu 1956, yahoze ari umusirikare mu gisirikare cya Uganda afite ipeti rya Colonel, yanabaye umuganga wihariye wa Perezida Museveni. Amaze kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu inshuro enye atsindwa na Museveni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa