skol
fortebet

Drake amaze gukorana indirimbo 3 na Wizkid ariko ntabwo barahura

Yanditswe: Wednesday 08, Feb 2017

Sponsored Ad

Umunya-Nigeria, Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi nka Wizkid, umaze gukorana indirimbo eshatu n’icyamamare Drake ubarizwa muri Amerika, biravugwa ko aba bombi batarahura n’umunsi n’umwe nubwo bakomeje gukorana imishinga myinshi.
Naijaexclusive ndetse na Big Eye, byatanditse ko inzu itunganyamuzika ya Sony Music yamamaye cyane mu gufasha abahanzi ari yo iri gutunganya indirimbo nshya y’aba bahanzi Wizkid na Drake. Ibi binyamakuru bivuga ko kudahura kwa Wizkid na Drake bishingira ku kuba nta foto (...)

Sponsored Ad

Umunya-Nigeria, Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi nka Wizkid, umaze gukorana indirimbo eshatu n’icyamamare Drake ubarizwa muri Amerika, biravugwa ko aba bombi batarahura n’umunsi n’umwe nubwo bakomeje gukorana imishinga myinshi.

Naijaexclusive ndetse na Big Eye, byatanditse ko inzu itunganyamuzika ya Sony Music yamamaye cyane mu gufasha abahanzi ari yo iri gutunganya indirimbo nshya y’aba bahanzi Wizkid na Drake.

Aba bombi ngo ntibarahura nubwo bamaze gukorana indirimbo eshatu

Ibi binyamakuru bivuga ko kudahura kwa Wizkid na Drake bishingira ku kuba nta foto n’imwe Wizkid arashyira hanze ari kumwe na Drake ndetse hagashingirwa no ku makuru y’inzira byagiye bicamo kugira ngo bakorane indirimbo.

Muri 2015 ni bwo Wizkid na Drake bakoranye indirimbo yitwa Ojuelegba (Ojuelegba Remix), icyo gihe ngo Drake yahererejwe indirimbo na Skepta, ashyiramo ijwi rye atiriwe ahura na Wizkid.

Muri 2016, hatunganyijwe indirimbo yitwa ’One Dance’, ubwo batangiraga kuyikora byavuzwe ko Wizkid atigeze ahura na Drake. Icyo gihe Wizkid nabwo yoherereje amajwi itsinda ritunganya ibihangano bya Drake, nyuma bongeramo ijwi rya Drake muri iyo ndirimbo ari nayo mpamvu ikomeye yatumye Wizkid atagaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo.

’Hush up the silence’, imaze kuba indirimbo ya gatatu aba bahanzi bakoranye batarahura. Hari amahirwe y’uko noneho muri uyu mwaka wa 2017 bashobora guhura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa