skol

Eddy Kenzo n’umugabo washatse Rema wahoze ari umugore we, barikoroje i Kmpala

Yanditswe: Tuesday 29, Jul 2025

featured-image

Mu mpera z’icyumweru gishize, amwe mu mashusho akomeje guca ibintu muri Uganda ni aya Eddie Kenzo ahoberana n’umugabo washatse uwahoze ari umugore we, Rema Namakulah.

Aba bagabo babiri baherutse guhurira mu gitaramo cy’umubyeyi wa Rema Namakulah, Halimah Namakulah.

Ku rubyiniro, uyu mubyeyi ari kuririmba Dr. Hamza Sebunya usigaye abana na Rema Namakulah bagaragaye bahoberanye bishimanye, ibitandukanye n’ibyo benshi batekerezaga ko byaba bahuye kuko bahuriye ku kuba barashatse umugore umwe.

Ibi byabereye mu gitaramo Halimah Namakulah aherutse kwizihirizamo isabukuru y’imyaka 50 amaze mu muziki cyari cyatumiwemo Eddy Kenzo.

Nyuma yo gutarama muri iki gitaramo, Eddy Kenzo yabwiye abari bacyitabiriye ko nta rwango yigeze agirira Dr. Hamza Sebunya washakanye na Rema Namakulah wahoze ari umugore we ahubwo ashimangira ko ahora abifuriza ibyiza gusa.

Ibyakurikiwe n’uko Dr. Hamza yahise azamuka ku rubyiniro ahoberana na Eddy Kenzo, aba bombi bashimira Halimah kuba yarababereye umubyeyi mwiza ndetse akarera neza Rema bose bashatse mu bihe bitandukanye.

Aha Eddy Kenzo yagize ati “Iyo wakundanye n’umuntu mukaza gutandukana, iteka jya uzirikana ibihe byiza mwagiranye, by’umwihariko iyo wagize amahirwe yo kubyarana n’uwo muntu kuko iteka ahora mu buzima bwawe. Wakoze kuduhuza no kutubera umubyeyi mwiza kuko iteka biba ari urukundo iyo turi kumwe.”

Mu 2019 Eddy Kenzo yatandukanye na Rema Namakulah bari bamaranye imyaka itanu, ndetse uyu mugore ahita anatangira urugendo rushya rw’urukundo na Dr. Hamza.

Nyuma y’imyaka hafi itanu atandukanye n’uwari umugore we, Eddy Kenzo yongeye kuvugwa mu nkuru z’urukundo mu 2024 ubwo byavugwaga ko akundana na Phionah Nyamutooro, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Uganda.

Eddy Kenzo na Dr. Hamza washatse Rema Namakulah wahoze ari umugore we bahuriye mu gitaramo cy’umubyeyi w’uyu mugore barahoberana bitungura abatari bake

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa