skol
fortebet

Eddy Kenzo ngo azwi cyane kurusha Perezida Museveni na Idi Amin Dada

Yanditswe: Tuesday 19, Sep 2017

Sponsored Ad

Edrisa Musuuza wamamaye nka Eddy Kenzo akaba umuhanzi wubatse izina mu mitama ya benshi, yatangaje ko azwi cyane kurusha Perezida Museveni uyoboye igihugu cya Uganda ndetse n’umunyagitugu, idi amin dada.
Ni mu kiganiro uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko yahaye Radio 10 na Tv 10, yavuze ko ari mu Rwanda kubera umushinga ukomeye afitanye n’umuhanzi Mani Martin we yita umuvandimwe, yageze mu Rwanda i saa kumi n’igice zo ku wa gatandatu bivuze ko yavuye mu Rwanda mu rucyerera rwo kuri uyu wa mbere.. (...)

Sponsored Ad

Edrisa Musuuza wamamaye nka Eddy Kenzo akaba umuhanzi wubatse izina mu mitama ya benshi, yatangaje ko azwi cyane kurusha Perezida Museveni uyoboye igihugu cya Uganda ndetse n’umunyagitugu, idi amin dada.

Ni mu kiganiro uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko yahaye Radio 10 na Tv 10, yavuze ko ari mu Rwanda kubera umushinga ukomeye afitanye n’umuhanzi Mani Martin we yita umuvandimwe, yageze mu Rwanda i saa kumi n’igice zo ku wa gatandatu bivuze ko yavuye mu Rwanda mu rucyerera rwo kuri uyu wa mbere..

Muri iki kiganiro yabajijwe ibibazo binyuranye birimo n’uburyo abantu bakomeye muri Uganda bamuvuze kubera atazi icyongereza maze avuga ko ibikorwa aribyo by’ingenzi ndetse ahamya ko muri abo bamurusha icyongereza nta numwe umurusha kwamamara ari naho yabonereye gushimangira ibyo yavuze mu minsi itambutse ko azwi cyane kurusha Museveni.

Yakomeje avuga ko mu bantu bazwi mu gihugu cya Uganda ariwe uza ku mwanya wa mbere agakurikirwa Perezida Museveni, ku mwanya wa gatatu ni Idi Amin Dada wayoboye Uganda kuva mu 1971 kugeza mu 1979 naho ku mwanya wa kane hakaza umunyarwenya Anne Kansiime.

Yagize ati “Icyongereza ni ururimi, ntago kuba ntazi kukivuga neza bisobanuye ko ndi umuswa kuko ibikorwa nibyo bya mbere, ndemeza neza ko nta muntu numwe undusha kwamamara mu gihugu cy’ubugande, Na Perezida ubwe murusha izina haba mu gihugu no hanze yacyo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa