skol

Eddy Kenzo yatangaje ko yemereye Bobi Wine gusubira ku rubyiniro yaba ari ‘ikigoryi’

Yanditswe: Tuesday 16, Sep 2025

featured-image

Umuhanzi akaba n’Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Eddy Kenzo, yatangaje ko atabona impamvu yo gusaba ko Bobi Wine yemererwa kongera gusubira ku rubyiniro, kuko ngo akoresha umuziki we nk’uburyo bwo kwamamaza impinduka no gushishikariza abaturage kurwanya ubutegetsi buriho.

Eddy Kenzo yasobanuye ko mu bihe byinshi Bobi Wine yagiye agira amahirwe yo kuririmba, yahoraga atanga ubutumwa bugamije guhirika Perezida Museveni ku butegetsi, ibintu avuga ko byamuhindura “ikigoryi” aramutse asabye Perezida kumuha uburenganzira bwo kongera gukora ibitaramo.

Yagize ati: “Urubyiniro rwa Bobi Wine ni intwaro akoresha mu gusobanurira abaturage ko bagomba guharanira impinduka. Sinshobora gusaba Perezida kumuha urwo rubuga.”

Uyu muhanzi kandi yavuze ko hagati ye na Bobi Wine hari ibibazo byihariye bitigeze bikemuka, ibyiyongera ku mpamvu zituma atatekereza kumusabira kongera kugaruka ku rubyiniro.

Nubwo akomeje kubuzwa gukorera ibitaramo mu gihugu ndetse akanashyirirwaho ingamba zimubuza kuririmbira imbere y’abaturage, Bobi Wine ubusanzwe witwa Robert Kyagulanyi Ssentamu, akomeje kugira izina rikomeye mu gihugu no hanze yacyo.

Umuziki we n’ubutumwa ahorana byo gusaba impinduka byakomeje gufatwa nk’ibigamije guhungabanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni umaze imyaka myinshi ku buyobozi.

Eddy Kenzo yavuze ko atakwemerera Bobi Wine kongera kugaragara ku rubyiniro kuko akoresha umiziki we nk’intwaro yo kurwanya ubutegetsi buriho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa