Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa w’imyaka 19 y’amavuko uri mu bahataniye ikamba rya Miss World 2017 akaba anahagarariye u Rwanda muri aya marushanwa y’ubwiza, ntiyagize amahirwe yo kwisanga mu bakobwa bamuritse neza imideli.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya10 Ugushyingo nibwo habaye amarushanwa akomeye yo kwerekana imideli aho abakobwa bari bambaye amakunzu.Mu gitondo cyo Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo 2017 nibwo akanama nkemurampaka kemeje nyampinga (…)
Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa w’imyaka 19 y’amavuko uri mu bahataniye ikamba rya Miss World 2017 akaba anahagarariye u Rwanda muri aya marushanwa y’ubwiza, ntiyagize amahirwe yo kwisanga mu bakobwa bamuritse neza imideli.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya10 Ugushyingo nibwo habaye amarushanwa akomeye yo kwerekana imideli aho abakobwa bari bambaye amakunzu.Mu gitondo cyo Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo 2017 nibwo akanama nkemurampaka kemeje nyampinga wahize abandi mu kumurika imideli banatangaza ibisonga bye.
Umukobwa witwa Ugochi Ihezue w’imyaka 21 y’amavuko uhagarariye igihugu cya Nigeria muri aya marushanwa niwe wabashije gutsinda ahigitse bagenzi be 80.Akaba afite uburebure bwa metero imwe na santimetero 88.
Urubuga rwa Miss World Time ruvuga ko uyu mukobwa asanzwe ari umuhanga mu kumurika imideli. Ni nawe muremure muri ba Nyampinga bose bari muri Miss World 2017.
Yagaragiwe n’ibisonga bibiri aribyo : Miss Thailand witwa Patlada Kulphakthanapat wabaye igisonga cya mbere; na Miss Croatia witwa Tea Mlinarić wabaye igisonga cya kabiri mu gihe uhagarariye China witwa Guan Siyu yabaye igisonga cya gatatu.
Uyu mukobwa wabaye uwa mbere mu kumurika imideli (Miss Nigeria) yahise agira amahirwe yo gusanga abandi 3 batsinze mu minsi ishize binjira muri 40 bazahatana kuri Final ya Miss World 2017.
Miss Nigeria (hagati) watsindiye igihembo cya Nyampinga uzi kumurika imideli
Uretse aba batatu batsinze muri iki cyiciro mbere y’aho nabwo hari habaye guhatanira igihembo mu kumurika imideli aho bakobwa 30 bahatanye ariko nabwo Miss Elsa ntiyabonetsemo.
Kuwa 18 Ugushyingo 2017, umukobwa uzegukana ikamba nibwo azatangazwa,amateka mashya kuri we yandikwe!
Kugeza ubu,ushobora guha amahirwe umukobwa muri iri rushanwa; ujya ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook,instagram hanyuma ugakanda ‘Like’ ku ifoto y’uwo mukobwa ushaka gutora.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *