Esther, umunyarwandakazi wa mbere utwara indege agiye kurushinga
Yanditswe: Thursday 22, Dec 2016
Esther Mbabazi wakoze amateka akomeye atwara indege ari uwa mbere mu Banyarwandakazi, agiye kwambikana iy’urudashira n’umusore witwa Olivier Habiyaremye ubarizwa mu itsinda Beauty For Ashes.
Itsinda Beauty For Ashes ririmbamo Olivier ugiye gushaka Mbabazi Esther ryamenyekanye mu ndirimbo Siripurize, Yesu niwe Super star, Turashima n’izindi zinyuranye.
Imyaka ibaye itatu aba bombi bakundana nk’uko Olivier yabitangarije inshuti ze mu minsi ishize. Ikinyamakuru Umuryango.rw turi mu bambere (…)
Esther Mbabazi wakoze amateka akomeye atwara indege ari uwa mbere mu Banyarwandakazi, agiye kwambikana iy’urudashira n’umusore witwa Olivier Habiyaremye ubarizwa mu itsinda Beauty For Ashes.
Itsinda Beauty For Ashes ririmbamo Olivier ugiye gushaka Mbabazi Esther ryamenyekanye mu ndirimbo Siripurize, Yesu niwe Super star, Turashima n’izindi zinyuranye.
Imyaka ibaye itatu aba bombi bakundana nk’uko Olivier yabitangarije inshuti ze mu minsi ishize. Ikinyamakuru Umuryango.rw turi mu bambere banditse iyi nkuru igihe Miss Kwizera yambikwa ikamba rya Miss Naïades 2016 ko ari nabwo Mukuru we Esther Mbabazi yambikwaga impeta.
icyo gihe Miss Kwizera Peace Ndaruhutse yifuje ko uyu musorew yahabwa ikaze mu muryango ati " Yavuze yego! Mukuru wanjye @queenesta7 yavuye ku isoko. Ubu nta wundi ashobora guhitamo. Mwembi ndabakunda, ndatecyereza ari cyo gihe cyo guha ikaze mu muryango wacu umukwe @ruleexe."
Nyuma y’imonata micye, Esther Mbabazi, yahise ashyiraho indi foto igaragaza ikiganza cy’ibumoso hagaragaraho impeta nziza cyane yambitswe n’umukunzi we, agira ati " Byumvikane ko navuye ku isoko...Umugabo mwiza cyane...Impeta nziza. Nafashwe."
Olivier wihebeye Esther nawe yahise yandika ku rukuta instagram agira ati " Ubu,,,,Uyu munsi. Umukunzi wanjye yavuze yego! Ni ukuri naragukunze wese. Imyaka 3 ishize rwari urugendo rwiza turikumwe kuva twatangira gukundana."
Arongera ati "Nari ndambiwe kuba mu rugo njye nyine, Nari ndambiwe guhamagara igihe kirekire buri joro n’ibindi....@queenesta7 Ndagukunda cyane kandi nifuza kugukunda kurushaho, kuva ku isi kugeza ku kwezi ukongera ukagaruka...Mvuye ku isoko mubimenye...Urukundo mu mwuka...Ubuziraherezo mu rukundo rudashira."
Kuri ubu amakuru agezweho n’uko mu mwaka utaha wa 2017,biteganyijwe ko Esther Mbabazi azambikana impeta y’urudashira n’umusore na Olivier Habiyaremye. Ngo impapuro z’ubutumire ntiziratangwa kuburyo amatariki nyayo amenyekane.
Olivier ni umunyamuziki ucuranga ibikoresho bya muzika bitandukanye nka gitari, akaba anatunganya muzika. Esther Mbabazi w’imyaka 27 y’amavuko, watangiye kumenyekana cyane muri 2014, ni we munyarwandakazi wa mbere wabashije gutwara indege ubwo yari afite imyaka 24 gusa y’amavuko.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *