skol

Evariste washakanye na Mukaperezida amurusha imyaka 27 yongeye gutabwa muri yombi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 13 April 2022

Kwizera Evariste wamenyekanye mu mpera za Mutarama 2019 ubwo yasezeranaga mu Murenge n’umugore witwa Mukaperezida, wamurushaga imyaka 27, yongeye gutabwa muri yombi noneho akekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa yakoreshaga mu kabari.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Mata 2022 , nibwo uyu mugabo utuye mu Murenge wa Gishari Akarere ka Rwamagana yatwe muri yombi azira gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa yakoreshaga mu kabari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Gishari, Muhinda Augustin, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ko uyu mugabo yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, akekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa yakoreshaga mu kabari.

Ati "Arakekwaho gusambanya umukobwa yakoreshaga mu kabari gusa ntabwo biremezwa, haracyakorwa iperereza."

Bivugwa ko Kwizera yasanze uyu mukobwa aho acumbika nijoro ngo amusambanya ku gahato, bituma azinduka atanga ikirego kuri RIB nayo ihita imuta muri yombi.

Amakuru aviga ko ubu acumbikiwe kuri sitasiyo ya Kigabiro mu gihe hagikorwa iperereza ngo hamenyekane ukuri kuri iki kibazo.

Muri 2020 uyu mugabo nabwo yari yatawe muri yombi azira gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure, yaje kubihamywa n’urukiko akatirwa imyaka 10 ariko aza kujurira ari nabwo yagizwe umwere.

Yabanje gukatirwa gufungwa imyaka 10, nyuma agirwa umwere, ararekurwa.

Kwizera yamenyekanye mu mpera za Mutarama 2019 ubwo yasezeranaga mu Murenge n’umugore witwa Mukaperezida, wamurushaga imyaka 27.

Icyo gihe Kwizera yari afite imyaka 21 ari nabwo agisoza amashuri yisumbuye.

Inkuru ya IGIHE

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Muyoboke Alex yashimagije Tom Close avuga ko yamubereye ikiraro mu...

Muyoboke Alex uzwi mu kazi ko kureberera inyungu z’abahanzi mu Rwanda...
16 May 2022 0

Briana wahoze ari umukunzi wa Harmonize ari mu Rwanda

Briana wahoze ari umukunzi wa Harmonize ukomoka mu gihugu cya Australia...
16 May 2022 0

Miss Nishimwe Naomie akomeje kugirana ibihe byiza n’umukunzi we...

Miss Nishimwe Naomie wabaye nyampinga w’u Rwanda 2020, yongeye kugaragara...
16 May 2022 0

Kecapu mu burakari yasubije abanyamakuru bamwanditseho ibinyoma nyuma yo...

Mukayizere Jalia wamenyekanye nka Kecapu muri Filime y’uruhererekane ya...
15 May 2022 0

New York: Umusore yinjiye mu iduka ararasa 10 bahasiga ubuzima 3...

Mu mujyi wa Buffalo muri Leta ya New York uwitwa Payton Gendron yatawe...
15 May 2022 0

Umuraperi ukomeye muri Amerika afunzwe azira gushinga agatsiko k’abajura...

Umuraperi Jeffery Lamar Williams wamamaye nka Young Thug afunzwe...
15 May 2022 0