skol
fortebet

Filime ya Joël Karekezi ivuga ku musirikare warokoye benshi muri Jenoside yatsindiye amafaranga menshi

Yanditswe: Saturday 19, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Filime ya Joël Karekezi ivuga ku musirikare w’Umunya-Sénégal warokoye benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahawe akayabo mu Kigega cyo guteza imbere inganda za sinema n’ibikorwa by’amajwi n’amashusho muri Sénégal kizwi nka Fonds de promotion de l’industrie cinématographique et audiovisuelle [FOPICA].

Sponsored Ad

Iyi filime yahawe miliyoni 90 Francs CFA angana na miliyoni zisaga 180 Frw. Ubusanzwe iyi filime ivuga ku butwari bwaranze Capt Mbaye Diagne muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Capt Mbaye Diagne ni Umunya-Sénégal wari mu ngabo za Loni (MINUAR) zari mu Rwanda mu mu 1994 watabaye Abatutsi benshi bahigwaga.

Bimwe mu bivugwa ko yakoze harimo kuvana mu maboko y’abicanyi abantu benshi babaga bagiye kwicwa. Muri abo harimo n’abana batanu b’uwahoze ari Minisitiri w’intebe Uwiringiyimana Agathe yavanye mu maboko y’abasirikare bashakaga kubica nyuma yo kwica nyina.

Bamwe mu banditse ku butwari bwe barimo Umunyamakuru ukomoka mu Bwongereza, Linda Melvern, wanditse ibitabo byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Yavuze ko igihe uwari Minisitiri w’Intebe, Uwilingiyimana Agathe, yicwaga uyu musirikare yakoze uko ashoboye ajya aho yabaga afata abana be batanu, abajyana muri Hotel des Mille Collines, hamwe mu hantu hari harinzwe mu mujyi wa Kigali.

Muri uwo mugoroba abasirikare barahageze basaba ko bahabwa abo bana ariko agerageza kuganira na bo birangira abumvishije baragenda. Abo bana yakoze uko ashoboye bahungishirizwa mu Busuwisi.

Abandi bavuga ku butwari bwe barimo Jenerali Roméo Dallaire wari uyoboye MINUAR wagaragaje ko yari umukozi kurenza abandi bose .

Muri Nyakanga 2010, umugore we n’abana be babiri bahawe na Perezida Kagame igihembo cy’Umurinzi w’igihango cyakurikiwe n’inyandiko yanditswe n’ubuyobozi bw’u Rwanda mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Mu Kuboza 2010 kandi mu Butaliyani Mbaye Diagne yibutswe n’abo mu muryango witwa “ Jardin des Justes du monde de Padoue”.

Muri 2011, mu kwibuka imyaka 17 yari amaze apfuye yashimiwe akazi yakoze n’uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Hillary Clinton.

Capt Diagne yakomeje kurwana ku bicwaga kugeza ubwo yishwe n’ibisigazwa by’amsasu, byamufashe tariki ya 31 Gicurasi 1994 ari mu Rwanda.

Nubwo Diagne yakoze ibikorwa byinshi mu Rwanda byarokoye ubuzima bwa benshi mu gihugu cye ntabwo azwi ku buryo haba hari igikorwa cyamwitiriwe. Gusa hari ihuriro ryamwitiriwe ryashinzwe mu 2010 riyobowe n’umugore we Yacine Mar Diop. Ni ihuriro ryitiriwe Mbaye Diagne rigamije umuco n’amahoro.
Mu 2019, Karekezi yashyikirijwe igihembo gikuru mu iserukiramuco rya FESPACO ryabereye i Ouagadougou na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Burkina Faso

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa