France Mpundu agiye gukora igitaramo cya mbere, byitezwe ko kizanitabirwa na Moctar
Yanditswe: Friday 09, Jan 2026
France Mpundu uri mu bahanzi bagezweho mu muziki w’u Rwanda, yateguje igitaramo cye cya mbere byitezwe ko kizanitabirwa na Moctar, umusore wo muri Niger baherutse kwiyemeza kuzabana akaramata.
Uyu mukobwa uri mu myiteguro y’igitaramo cye giteganyijwe kubera muri ’Institut Français du Rwanda’ ku wa 16 Mutarama 2026, muri iyi minsi ari kugarukwaho cyane mu itangazamakuru nyuma y’inkuru z’urukundo rwe na Moctar.
Yaba Moctar na France Mpundu bose bitabiriye ikiganiro ‘ The secret story’ cyateguwe na Canal+, aha bakaba ari na ho bahuriye baramenyana ndetse banahava biyemeje kubana akaramata.
Ni ikiganiro gifatwa nk’irushanwa ryegukanywe na Moctar mu gihe France Mpundu we yabayemo uwa kane.
Mu minsi ishize aba bombi bakoranye ingendo zizenguruka ibihugu nka Bénin, Côte d’Ivoire n’ahandi.
Nyuma y’izi ngendo, mbere y’uko umwaka wa 2025 urangira, Moctar yageze i Kigali mu bikorwa binyuranye birimo gusura umuryango w’umukunzi we, gutembera u Rwanda ndetse n’ibindi.
Kuva mu mpera z’umwaka ushize kugeza uyu munsi, Moctar ari mu Rwanda ndetse byitezwe ko ku wa 16 Mutarama 2026 azitabira igitaramo cy’umukunzi we France Mpundu.
France Mpundu azwi cyane mu ndirimbo nka Nzagutegereza n’izindi zirimo Over yakoranye na Juno Kizigenza.
France Mpundu agiye gukora igitaramo cye cya mbere, byitezwe ko kizanitabirwa na Moctar
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *