skol
fortebet

Frank Joe yagize ubwenegihugu bubiri

Yanditswe: Monday 19, Dec 2016

Sponsored Ad

Umunyamideli, umwanditsi w’indirimbo, Rukundo Frank benshi bazi nka Frank Joe yamaze guhabwa ubwenegihugu bwa Canada nk’umuturage waho.
Frank Joe yavuye mu Rwanda mu ntangiriro za 2009 ajya gutura muri Canada aho amaze imyaka igera kuri irindwi.Mu gihe cyose yamaze muri Canada, Frank Joe yaje gushakana n’Umunyacanadakazi witwa Melanie Gale, banafitanye umwana w’umuhungu witwa Taye Rukundo Taye Jr ‘Junior’.
Aganira na Umuseke, Frank yavuze ko kuba yahawe ubwenegihugu bwa Canada butamuvanyeho (...)

Sponsored Ad

Umunyamideli, umwanditsi w’indirimbo, Rukundo Frank benshi bazi nka Frank Joe yamaze guhabwa ubwenegihugu bwa Canada nk’umuturage waho.

Frank Joe yavuye mu Rwanda mu ntangiriro za 2009 ajya gutura muri Canada aho amaze imyaka igera kuri irindwi.Mu gihe cyose yamaze muri Canada, Frank Joe yaje gushakana n’Umunyacanadakazi witwa Melanie Gale, banafitanye umwana w’umuhungu witwa Taye Rukundo Taye Jr ‘Junior’.

Aganira na Umuseke, Frank yavuze ko kuba yahawe ubwenegihugu bwa Canada butamuvanyeho kuba umunyarwanda ahubwo yagize ubwenegihugu bubiri. “Nishimiye kuba nabonye ubwenegihugu bwa Canada kuko n’ibintu ubusanzwe bidahira benshi. Ariko ntibinyambura kwitwa umunyarwanda kuko n’amazina yanjye ni yayandi nta na rimwe bahinduyeho”.

Frank Joe avuga ko guhabwa ubwenegihugu bwa Canada butavanyeho ko ari umunyarwanda

Mu mwaka wa 2015 izina rya Frank Joe nibwo ryamamaye cyane muri Afurika ubwo yitabiraga irushanwa rya Big Brother Africa.Yaje no kugaragara muri filime yitwa ‘PainKillers’ yasohotse muri 2015 ikaba ari filimi ikozwe mu bwoko bw’iz’intambara, imirwano, ikoranabuhanga ndetse n’itera ubwoba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa